Haracyari ibibazo mu gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga

Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Nabahire Anastase, avuga ko ibibazo biri mu buryo bwo gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka IECMS ari byinshi, agashimangira ko ahanini biterwa n’uko ikoranabuhanga ari rishya muri rusange.

Abantu batandukanye bitabiriye icyo kiganiro
Abantu batandukanye bitabiriye icyo kiganiro

Yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku wa 16 Mutarama 2022 cyavugaga ku nzira zigeza umuturage ku Butabera.

Mu baturage bamwe bo mu turere tumwe na tumwe tugize Intara y’Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba, bagaragaje ko badasobanukiwe ubwo buryo bukoreshwa mu gutanga ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu buryo bukoreshwa mu kubaza ikibazo kimwe kuri bose VOX POP bagize bati “Njye umuntu ansagariye nabigeza ku isibo, ubwo we kuko afite telefoni akaba ari we ubimfasha, cyangwa se bazategure igihe cyo kuza kutwigisha iryo koranabuhanga. Nkanjye sinatinyuka kujya no kurikoresha kuko hari ubwo wasanga ugiye kurigufasha ari we mwagiranye ikibazo. Gushora urubanza nkoresheje ikoranabuhanga sindabimenya, nta n’inzira n’imwe nakubwira yewe, no mu nama njyamo nta na rimwe baratubwira uko byagenda”.

Nabahire Anastase muri icyo kiganiro, yavuze ko bidatangaje kuba abaturage bagaragaza ko hari ikibazo muri ubwo buryo.

Ati “Ntibitangaje kuba abaturage babivuga kuko iri koranabuhanga ni rishya, ibibazo birimo ni byinshi. Abaturage basaga miliyoni 13 batuye u Rwanda, abakiri bato wenda bagizwe na miliyoni zirindwi ni bo bagerageza kuryumva mu gihe abakuze bangana na miliyoni esheshatu, bo ntibiha umugogoro wo kujya kumva iby’ikoranabuhanga”.

Uburyo bukoreshwa mu gutanga ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga si uguhamagara kuri telefoni ngendanwa nk’uko bamwe babivugaga ko bahamagara nimero zitishyurwa, ahubwo ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa ‘Intergrated Electronic Case Management System’ cyangwa se IECMS mu magambo ahinnye.

Iryo koranabuhanga ni umuyoboro ibirego bitangwa mu nkiko binyuzwamo, kugira ngo ubashe kuwukoresha n’uko uba usanzwe ufite konti muri ‘Box email’.

Bwana Nabahire avuga ko iyo uwo murongo utabaho muri ibi bihe bya Covid 19, serivisi nyinshi z’Ubutabera zimwe ziba zitagikora.

Nabahire avuga ko iyo utanze ikirego icyo gihe inzego zose bireba zihita zibimenya ndetse n’igihe urubanza ruzabera.

Ati “Iyo utanze ikirego muri RIB baguha inzira uremeramo konti yawe, byarangira ikoherezwa ku mushinjacyaha akayisuzuma niba nta kiburamo, na we akayohereza umwanditsi w’inkiko. Nyuma yoherezwa ku mwunganizi mu magetego noneho no kuri buri wese urebwa n’icyo kirego aho ari atiriwe ajya ku biro by’ababishinzwe cyangwa ngo bakererwe kandi bari bahageze”.

Nabahire Anastase wa MINIJUST
Nabahire Anastase wa MINIJUST

Avuga kandi ko iri koranabuhanga rizihutisha iterambere, aho mu myaka itatu cyangwa ine iri mbere ushinjwa azajya aba ari kuri gereza umucamanza ari mu biro bye.

Yongeraho ko abaturarwanda bitabira ibibafitiye inyungu hafi ariko bigoye ko bitabira inama zibigisha ubumenyi butandukanye burimo n’iryo koranabuhanga.

Avuga ko icyo inzego zibishinzwe zikora ari ugukomeza gusobanurira abaturage ku buryo bagira amakuru ahagije ku bibakorerwa mbere y’uko bagerwaho n’ibibazo akaba aribwo bajya gusobanuza inzego.

Leta y’u Rwanda muri gahunda y’iterambere ryihuse ifite yo kuva muri 2017 kugera 2024, harimo ko serivisi zose mu gihugu zizajya zitangirwa ku ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka