Hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko abibungabunga - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, yagargaje ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu kurengera ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko ajyanye no kubibungabunga.

Perezida Kagame asanga hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko abibungabunga
Perezida Kagame asanga hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko abibungabunga

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 9 nzeri 2024, i Kigali ahari kubera iyi nama izwi nka ‘Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association Conference’ yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu 45.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ibaye mu gihe Umuryango wa Commonwealth ushyize imbere gahunda zo kurengera ibidukikije kandi byagarutsweho mu nama yahuje ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) iheruka kubera mu Rwanda.

Ati: “Ubutabera burengera ibidukikije, insanganyamatsiko y’iyi nama ni ingenzi kandi ni ikintu cya mbere mu byihutirwa muri Commonwealth”.

Yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ihumana ry’ikirere, rigira ingaruka nyinshi ku bayituye, hakenewe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera ibidukikije.

Umukuru w'Igihugu asanga amategeko arengera ibidukikije ari ingenzi
Umukuru w’Igihugu asanga amategeko arengera ibidukikije ari ingenzi

Ati: “Ubwiza bw’umwuka duhumeka buri kugenda bugabanuka, bikadushyira twese mu byago”.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu myaka yashize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubungabunga Pariki z’Igihugu zicumbikiye ibinyabuzima usanga akenshi bigenderewe n’abanyabyaha bashaka kubyica.

Ati: “Ku baturage bacu, urusobe rw’ibinyabuzima rusigaye ari uburyo bw’ibanze bwo kubona imibereho”.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho kugaragaza ko hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora gukora ibyaha byo kwangiza ibidukikije.

Ati: “Hakenewe imbaraga mu kurinda ibidukikije no gutanga ubutabera ku bashobora kwica amategeko arebana no kubibungabunga. Imikoranire ya hafi y’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, rero ni ingenzi. Hamwe n’Abacamanza bigenga kandi bafite ubunararibonye, hari byinshi byakorwa mu kurinda ibidukikije byacu hakanatangwa ubutabera aho bikenewe”.

Iyi nama y'Abacamanza bo mu Muryango wa Commonwealth iri kubera i Kigali mu Rwanda
Iyi nama y’Abacamanza bo mu Muryango wa Commonwealth iri kubera i Kigali mu Rwanda

Yongeyeho ko kandi muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ubushyuhe budasanzwe bugenda bwiyongera umunsi ku wundi, maze umwuka abantu bahumeka ukagenda ugabanuka, ibyerekana ko bishobora gushyira ubuzima bw’abayituye mu kaga.

Umukuru w’Igihugu asanga kugira ngo iki kibazo gikemuke niba koko abantu bakeneye umwuka mwiza no gutura heza, hakenewe amategeko arengera ibidukikije ndetse na Politike yabyo kugira ngo hategurwe cyangwa hubakwe ahazaza hatekanye.

Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwashyizeho ingamba zo kubaka urwego rw’ubutabera n’ubucamanza muri rusange kandi yari amahitamo agambiriwe.

Ati: “Aya yari amahitamo ayobowe no kwemera ko kugendera ku mategeko ari urufunguzo rwo kubaka amahoro, umutekano n’iterambere”.

Perezida w'Ihuriro ry'Abacamanza bo muri Commonwealth, Justice Lynne Leitch
Perezida w’Ihuriro ry’Abacamanza bo muri Commonwealth, Justice Lynne Leitch

Perezida w’Ihuriro ry’Abacamanza bo muri Commonwealth (Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association), Justice Lynne Leitch, yavuze ko kugira ubutabera burengera ibidukikije ari intambwe ibanzirizwa no kugira ubutabera bwigenga.

Justice Lynne Leitch yagize ati: “Ubwigenge bw’ubucamanza ni inkingi ya mwamba muri demukarasi. Iyo ubutabera bwigenga, habaho kugendera ku mategeko bityo uburenganzira bwa muntu bukaba butekanye”.

Iyi nama igaruka ku butabera burengera ibidukikije, yitabiriwe n’abasaga 317 baturutse mu bihugu birenga 45 byo muri Commonwealth.

Abitabiriye ni Abacamanza bo mu nkiko zose kuva ku Rukiko rw'Ikirenga kugeza ku Nkiko z'Ibanze
Abitabiriye ni Abacamanza bo mu nkiko zose kuva ku Rukiko rw’Ikirenga kugeza ku Nkiko z’Ibanze

Ubwo yahaga ikaze abitabiriye iyi nama, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko iyi nama mu byo izaganirirwamo harimo ibyaha bikorerwa ibidukikije, imanza, imikorere y’inkiko mu kuburanisha ibyo byaha.

Hari kandi izindi ngingo zirimo kurwanya ibirarane by’imanza, kwihutisha ubutabera, gukoresha ubuhuza n’ubundi buryo mu gutanga ubutabera, gukoresha ikoranabuhaga n’ibindi.

Abitabiriye ni Abacamanza bo mu nkiko zose kuva ku Rukiko rw’Ikirenga kugeza ku Nkiko z’Ibanze. Barimo ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga basaga 20, aho bazaganira ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubutabera burengera ibidukikije’.

Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 300 baturutse mu bihugu 45
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu 45

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka