
Yabivugiye mu nama yateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyo Gukemura Amakimbirane cya Kigali (KIAC), yahuje inzego zitandukanye zaba iza Leta n’iz’abikorera bagamije kuganira ku bwunzi, kuri uyu wa 24 Mutarama 2017.
Rugege avuga ko urwego rw’abunzi rwakagombye gutera imbere rugakora no ku bibazo bikomeye.
Yagize ati “Tumenyereye ko abunzi bakemura ibibazo byoroheje, ariko tukabona uru rwego rusa n’urutazwi mu ikemurwa ry’ibibazo bikomeye nk’uko bigenda mu bindi bihugu, aho ibibazo byinshi bikemurwa bitaragera mu nkiko”.
Akomeza avuga ko ikibazo gihari ari uko abantu batarumva ko abunzi bakemura ibibazo bikomeye, ikindi ngo ni uko nta bunzi babigize umwuga bahari bahagije.

Yongeraho ko ubu igikenewe ari amahugurwa ku bantu batandukanye bajijutse, bagafasha abantu mu bwunzi. Kugera ubu abamaze guhugurwa mu gihugu hose ni 30.
Ati “Dushaka ko aba ‘avocat’ n’abandi babyigiye bahugurwa, bajye bafasha abantu gukemura ibibazo batagiye mu nkiko.
Bizatuma ibibazo biza mu nkiko n’umwanya abantu bazitakazamo bigabanuka”.
Umuyobozi wa KIAC, Dr Fidèle Masengo, avuga ko abunzi b’umwuga bakemura ibibazo hatitawe ku gaciro k’ikiburanwa nk’uko bimenyerewe.
Agira ati “Abunzi basanzwe bafite aho bagarukira ku gaciro k’ikiburanwa mu bibazo bakemura, mu gihe twe nk’abunzi b’umwuga ntaho tutemerewe kurenga, n’ibifite agaciro ka za miliyari twemerewe kubyakira tugafasha ba nyirabyo kubikemura”.
Masengo avuga ko kuva KIAC yatangira mu mwaka wa 2012, bamaze gukemura ibibazo byo mu rwego rw’ubukemurampaka (arbitration) 52 n’ibyo mu rwego rw’ubwunzi (mediation) 25.

KIAC yashyizweho n’itegeko numero 51/2010 ryo ku wa 1 Mutarama 2010.
Yahawe inshingano zo gufasha abantu gukemura impaka imbere mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga, hakoreshejwe ubukemurampaka n’ubundi buryo zakemurwamo hatiyambajwe inkiko.
Ohereza igitekerezo
|