Hadutse abatekamutwe biyitirira umwuga w’Abahesha b’inkiko

Ubusanzwe abahesha b’inkiko b’umwuga ni abantu bashyirwaho n’itegeko ndetse rikabaha ububasha bwo kurangiza ku gahato imanza zabaye itegeko, ziba zaramaze no guterwaho kashi impuruza.

Muri iyi minsi hakaba haradutse abatekamutwe biyitirira uyu mwuga, bakajya kurangiza imanza z’abaturage bgamije kubiba amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Abahesha b'inkiko b'umwuga , Anastase Balinda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’inkiko b’umwuga , Anastase Balinda

Ni muri urwo rwego urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ruburira abantu ko nta muntu ukwiye kubarya amafaranga yabo yiyitiriye uwo mwuga kandi nta bubasha yabiherewe n’amategeko.

Anastase Balinda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rugaga yabitangaje ubwo yasobanuraga ikibazo cy’umuntu uherutse kwiyita umwe mu bahesha w‘inkiko w’umwuga akarangiza urubanza kandi nta bubasha yari abifitiye uretse kwishakira amaramuko.

Icyo kibazo cy’uwitwa Mutesa Epimaque cyamenyekanye ubwo Minisiteri y’ubutabera yarahizaga abahesha b’inkiko b’umwuga 126 mu muhango wabereye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga ku wa 28 Ukuboza 2017 mu mujyi wa Kigali.

Anastase Balinda yabwiye Kigali Today ko uwo mugabo witwa Mutesa Epimaque yarangije urubanza atarabirahirira nk’uko biteganywa n’amategeko.

Yongeyeho ko uwo Mutesa Epimaque yibonye ku rutonde rw’abatsinze ikizamini cy’abahesha b’inkiko b’umwuga maze nyuma bugacya ajya kurangiza imanza nta bubasha arabihererwa.

Balinda atanga inama z’uko umuburanyi wese usaba ko arangirizwa urubanza agomba kugira ubushishozi akareba ko umuntu ugiye kumuhesha ibyo yatsindiye abifitiye ububasha.

Yagize ati “ Umuhesha w’inkiko w’umwuga afite ibimuranga birimo ikarita iriho amazina ye n’ifoto ye ikabaho na telefoni y’urugaga ku buryo niyo itakaye nitwe babimenyesha“.

Akomeza asobanura ko mu gihe iyo karita yaba ari impimbano, umuburanyi usaba kurangirizwa urubanza yajya yifashasha urubuga rwabo rwa internet akareba abahesha b’inkiko bari mu mwuga kimwe n’abawirukanwemo ariko bakaba bagenda babeshya ko bakiri mu mwuga.

Yunzemo ati “Uwashaka wese kurangirizwa urubanza rwe kandi yirinze abo batekamutwe yajya yafashisha ubwo buryo.”

Aba birukanywe burundu mu mwuga w'abahesha b'inkiko
Aba birukanywe burundu mu mwuga w’abahesha b’inkiko

Avuga ko urubanza rurangijwe n’umuntu utabifitiye ububasha bituma ibyakozwe byose nta gaciro bigira kandi uwasabye ko rurangizwa ku gahato biba byamusabye gutanga igihembo gikwiye kuri uwo wiyise umuhesha w’inkiko w’umwuga.

Urugaga rw’abahesha b’inkiko ruvuga ko kimwe n’izindi nzego byoroshye ko umuntu yarwiyitirira agamije gushakisha amaramuko.

Ati “Ibyo ni nk’uko wahura n’umuntu akavuga ko aguciriye urubanza cyangwa se ugahura n’undi akakwandikira imiti yo kwa muganga kandi atari we.”

Mu mwaka ushize wa 2017 urugaga rw’abahesha b’inkiko rwahagaritse abahesha b’inkiko b’umwuga 18 bitewe n’amakosa y’umwuga batahuweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka