“Gutinda kohereza Mugesera mu Rwanda ni ugushinyagurira Abanyarwanda” - Ngoga

Umushinjacyaha mukuru wa Repuburika, Martin Ngoga, agereranya igikorwa cy’urukiko rwa Quebec cyo kwanga ko Leon Mugesera yoherezwa mu Rwanda ku munota wa nyuma nk’igitutsi ku barokotse Jenoside yo mu Rwanda.

Mu itangazo yashize ahagaragara, Ngoga yagize ati: “Ikipe ya Mugesera irarwana no gushaka umuntu wakumva umukiliya wabo. Birababaje ko basa nk’aho hari uwo babonye.”

Ngoga akomeza avuga ko Guverinoma ya Ottawa idafite inshingano zo kwemera ibyemezo by’urwo rukiko rw’ibanze.

Ati: “Biri mu bubasha bwayo (Guverinoma) zo kumwohereza kandi twizera ko ari gutyo bazabigenza.

Ngoga kandi anashimira ubushake bwa Canada mu korohereza ubutabera mu rubanza rwa Mugesera, akanizera ko izakomeza no kwanga ibyifuzo bye.

Ku kijyanye n’impungenge z’itotezwa, Ngoga avuga ko ibyo birego nta kuri bifite ari ibinyoma. Avuga ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’Umuryango w’Abibumbye mu bice byose. Atanga urugero rw’imfungwa z’abanya Sierra Leone uyu muryango woherereje gufungirwa mu Rwanda.

Akomeza avuga ko n’urukiko rw’u Burayi rurengera uburenganzira bwa muntu narwo rwizera u Rwanda ndetse na Leta zunze z’Amerika zikaba zarohereje babiri mu bari bahafungiwe, bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside.

Ngoga avuga ko Abanyarwanda bashishikajwe n’butabera kurusha gutoteza. Ibi bishimangirwa n’uko mu 2007 u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu.

Tariki 13/01/2012, umucamanza William Fraiberg w’uru rukiko yongereye Mugesera icyumweru kimwe cyo kuguma muri Canada, nyuma y’aho abunganizi be bagaragaje impungenge zatanzwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye karwanya itotezwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka