Gukumira ruswa bikwiye kwigishwa mu bigo byose

Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abantu 74 bagize komite zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa muri Ministeri n’Ibigo bya Leta 17. Ni amahugurwa y’umunsi umwe yari agamije kunoza kurushaho gukumira no kurwanya ibyuho bya ruswa aho bakorera.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Mukama Abbas yasabye abitabiriye gutangatanga ahantu hose hari ibyuho bya ruswa kuko ruswa ihombya igihugu ikanagiha isura mbi, anabibutsa ko ruswa ishingiye ku gitsina na yo igihari.

Iradukunda Mugunga Sabine yemeza ko buri gihe hakwiye kubaho amahugurwa ku bantu batandukanye no mu bigo bitandukanye kugira ruswa icike mu ngeri zose.

Yagize ati “ruswa igomba gucika mu bic byose kandi ntabwo wamenya uburyo bwo kuyiza uzazi ibyuho icamo”.

Emmanuel Umuhoza akora muri minisiteri y’ubuzima asanga abo bakorana nibamara kumenya uko ruswa imeze ndetse n’uburyo ikorwamo bizafasha kuyirandura burundu mu Rwanda.

Yagize ati “ni byiza ko twese nk’abakora mu rwego rw’ubuzima tumenya uko twirinda ruswa kuko birashoboka ko muri za pharmacies mu ma santre de santé hashobora kuba ruswa cyangwa se mu gutanga amasoko, tuzakora ibishoboka byose tubuze icyuho aho yaturura hose”.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa yasabye abitabiriye aya mahugurwa kutagira ubwoba mu gutanga amakuru kuho babonye ruswa ko bakwiye no kwemera ko babipfira kuko ruswa ituma nta terambere ribaho, abakwiye kuba babona ubutabera ntibabubone n;ibindi byinshi byangiza igihugu, anabibutsa hari na ruswa mbi y’igitsina igaragara.

Yagize ati “nta mpamvu yo kugira ubwoba bwo gutangatanga ruswa aho ikorerwa hose, igihugu kizabakingira ariko uwo muco mubi ucike, ntimuzibagirwe ko hari na ruswa y’igitsina kandi ko mufite inshingano yo kuyikumura no kuyamagana”.

Muri uyu mwaka u Rwanda rwaje ku mwanya wa 41 n’amanita 58 mu bihugu 180 bakifuza ko nibura u Rwanda rwazaza ku mwanya wa mbere muri 2050, izi komite zashyizweho mu bigo bya leta zigamije gufasha kuba ijisho ryo kurwanya ruswa aho bakorera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka