Gisagara: Imikorere y’abunzi ishimangira gahunda yo kwigira
Abatuye akarere ka Gisagara ndetse n’ubuyobozi bw’aka karere baratangaza ko kuva aho abunzi batangiriye gukora, ubuzima bwabo bugenda buhinduka, amakimbirane akaba make, no gusiragira mu buyobozi bikagabanuka abantu bakoresha umwanya wabo biteza imbere.
Kuva tariki 13/10/2014 mu Rwanda hose hatangijwe icyumweru cyahariwe abunzi nk’urwego rwashyizweho kugera mu rwego rw’akagari kugir ango bajye bafasha ubuyobozi gukemura amakimbirane mu baturage. Mu karere ka Gisagara rurashimirwa uburyo rugira uruhare mu iterambere.

Léandre Karekezi umuyobozi w’aka karere ka Gisagara avuga ko ibikorwa by’abunzi bishimangira gahunda yo kwigira kuko igihe bakemuriye ibibazo by’umuturage hafi aho kandi vuba, bimufasha kudasiragira mu buyobozi maze akabona umwanya wo gukora akiteza imbere.
Ati “Akazi k’abunzi gashimangira neza gahunda duhamagarirwa nk’abanyarwanda, yo kwigira, kuko iyo umuntu ahise akemurirwa ikibazo bimurinda guhora mu nzira no mu manza akabona umwanya wo kwikorera.”
Umurimo mwiza w’abunzi kandi ushimangirwa n’abaturage ubwabo, bahereye ku buryo babafasha gukemura ibibazo.
Mukundwakize Anastasie ni umwe mu baturage bakemuriwe ikibazo, aho yari afitanye amakimbirane akomeye n’umuturanyi, bahora mu ntonganya no mahane ariko abunzi baza ku bumvikanisha ikibazo kirakemuka.
Ati “Umukecuru twari dufitanye ikibazo ahora anyoneshereza imyaka, nabonaga bikomeye bizagera kure kuburyo naje no kumuhunga ndimuka ariko aho abunzi baduhurije naratuje ndetse ngaruka iwanjye ubu ni amahoro.”
Urwego rw’abunzi bakora nk’abakorerabushake, bavuga ko kuba badahembwa nta kibazo bibateye kuko biyemeje gukorera igihugu, gusa bakavuga ko mu kazi kabo bakunze guhura n’imbogamizi zijyanye n’itumanaho ndetse n’amafaranga y’ingendo bari mu kazi, bagasaba ubuyobozi ko bwajya bubafasha.
Kuri ibi bibazo umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi avuga ko bitoroshye kuba bajya babonera amafaranga y’urugendo aba bunzi ariko yemera ko ikijyanye n’itumanaho cyo kigiye kwitabwaho maze rikoroshywa.
Ati “ntibyoroshye kubonera aba bunzi bose amatike ariko byibura itumanaho ryo birashoboka kandi tugiye kugikoraho maze boroherezwe mu itumanaho ryabo.”
Imibare igaragaza ko abunzi bagabanyije cyane imanza zajyaga mu nkiko mu Rwanda hose, aho 82% by’imanza za buri mwaka zikemurwa n’abunzi naho 18% zikaba arizo zijya mu nkiko.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|