Gisagara: Arashinja Gitifu w’umurenge kuba inyuma y’abamaze imyaka itatu bamutoteza
Uwitwa Vincent Mutabazi utuye i Save, avuga ko yimukiye i Save muri 2015 aturutse mu Mujyi wa Butare, agamije kuhacururiza, ariko ngo nta mahoro yigeze ahagirira, ayabuzwa n’abafatanyije n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save atuyemo, Innocent Kimonyo.
Amahoro ayabuzwa n’uko aterwa n’abamubuza umutekano bagamije kumwimura i Save, banatumye ahomba nyuma yo gushora amafaranga menshi mu nyubako yatekerezaga kugira izo gucumbikira abagenzi no gucuruza inzoga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Save we avuga ko ntacyo apfa na Mutabazi, ahubwo akanibaza impamvu amusebya.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nimureke gusebanya uwo mugabo mutabazi twarakoranye imyaka myinshi ndetse turanaturana biragaragara KO ibyo muvuga ari agatsiko kaho iwanyu isave kabaswe namacakubiri uzababaze abo banye nabamwe mubayozi cyane mugushinga coopérative yisoko rya huye akanatubera président wa coopérative nitureke gusebanya inzego zibishinzwe nizo zizakore akazi kazo zikurikirane icyibazo cyabo.
Mutabazi abatamuzi bazamubarirwa.
uwo mugabo ni umunyamitwe myisnhi aho yabaye hose za tumba, ngoma yagiye akaora manayanga menshi none , ndumva ashaka guteka umutwe ngo atazishyura banki. niba afite ibimenyetso nagane inkiko
UWO MUGABO NI UMUNYAMITWE ARASHAKISHA IMPAMVU YO GUTUMA ATISHYURA BANKI, ASHAKA UWO ABIGEREKAHO