Gikomero: Abunzi bagize uruhare mu kugabanya amakimbirane mu baturage
Urwego rw’abunzi mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo rurashimirwa uburyo rwagabanyije ku buryo bugaragara ibibazo bigaragara mu baturage ahanini bishingiye ku makimbirane y’ubutaka, ku buryo muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza nta bibazo by’ingutu uyu murenge wakiriye.
Kuva umwaka wa 2014 watangira kugeza ubu abunzi bo muri Gikomero bakiriye ibibazo 79 ariko byose barabikemuye hakaba hasigaye ibigera kuri bitandatu gusa, nk’uko byatangajwe na Annie Kayiraba, umuyobozi w’Umuryango uharanira iterembere rirambye (RISD).

Yagize ati “Bigaragaza ko abunzi bakomeje guhugurwa neza ku kwita ku bibazo by’abaturage byagira akamaro, kuko twakomeje gukorana nabo none natwe byaradutangaje uburyo ibibazo bigenda birushaho kugabanuka uko tuhageze.”
Uyu muryango ukorana n’umurenge wa Gikomero mu guhugura abunzi kugira ngo ibibazo bigaragara mu baturage bibonerwe umuti, kuko ibibazo ari imwe mu mbogamizi zibuza abaturage gutera imbere, nk’uko Kayiraba yakomeje abitangaza.

Aba bunzi nabo batangaza ko nta rindi banga bakoresheje uretse gufata umunsi mu cyumweru bakawugenera buri kagali mu tugari twose tugize uyu murenge. Ibyo bituma bahava bakiriye ibibazo byinshi ku buryo ubutaha hari igihe bagaruka bagasanga nta bibazo bindi biragaruka.
Willy Ndizeye, umuyobozi w’akarere ka Gasabo yasabye aba baturage gukomereza kuri ako kazi bakoze bakiteza imbere, kuko uyu murenge wari umwe mu mirenge ikennye cyane ariko ubu ukaba uri gutanga icyizere cy’iterambere.
Ati “Mukore cyane mwizigamire kandi mugerageze no gukoresha Sacco yanyu mufata inguzanyo kugira ngo mwizamure, kuko nta yindi nzira ihari yo gushaka ubukire udakoranye na banki.”

Ibi bikorwa byo gusura imirenge birakorwa mu rwego rw’imiyoborere myiza, aho abayobozi b’inzego z’ibanze bagaruka bakaganira n’abaturage bakumva ibibazo bafite kandi bakanabaha ibitekerezo bitandunye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|