Gicumbi: Bamaze kwiyungura ubumenyi mu guhosha amakimbirane

Abunzi 910 bakorera mu Karere ka Gicumbi bamaze kwiyungura ubumenyi mu gukemura amakimbirane abaturage baba babagejejeho.

Abunzi n'inzego z'ibanze bafatanya mu gukemura amakimbirane y'abaturage.
Abunzi n’inzego z’ibanze bafatanya mu gukemura amakimbirane y’abaturage.

Ubwo bumenyi babwunguka binyuze mu mahugurwa bategurirwa n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu RCN Justice et Demoratie.

Uwo muryango ubahugura bari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, kuko bakorana umunsi ku wundi mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Tariki 23 Kanama 2017, nibwo mu Karere ka Gicumbi hatangijwe icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku bunzi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

Bahuguwe ku byerekeranye n’amategeko y’ibanze, n’uko umwunzi akwiye kwitwara mu gukemura ikibazo umuturage aba yamugejejeho.

Muhizi Aimable, umuyobozi w'akarere ushinzwe ubukungu atangiza ayo mahugurwa.
Muhizi Aimable, umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu atangiza ayo mahugurwa.

Muhizi Jean de Dieu, umwunzi wo mu Kagari ka Nyamabuye,Umurenge wa Byumba, avuga ko hari byinshi biteze muri aya mahugurwa ndetse banatangiye kungukiramo byinshi.

Agira ati “Ubu namaze kumenya uko ngomba kwitwara igihe umuturage aje atugana, kuko ntitugomba guhita duca imanza, ahubwo tugomba kubanza kubumvikanisha tubunga, byakwanga tukabona kugira indi myanzuro dufata.

Namenye ko ubu tutari abacamanza, ahubwo ko akazi kacu k’ibanze ari ukunga abaturage.”

Muhizi kimwe na bagenzi be bahamya ko nyuma y’ayo mahugurwa, akazi kabo kazarushaho gukorwa neza kuko hari ubumenyi bagenda bunguka batari bazi mbere.

Rwesandekwe Fidel,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisiza Umurenge wa Rukomo,umwe mu barimo gukurikirana ayo mahugurwa, avuga ko abunzi babafasha akazi gakomeye mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Ati “Erega abaturage barabumva cyane, kuko nibo baba barabitoreye, ndetse baba banizera ubunyangamugayo bwabo. Usanga rero mu kabakemurira ibibazo, byoroha cyane kuruta twe uko tubyinjiramo.”

Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera, Ngombaniro Tharcisse ukuriye urwego rwa MAJ mu Karere ka Gicumbi, avuga ko abunzi babafitiye icyizere gikomeye, ariko ngo iyo babonye amahugurwa nk’ayo y’ibanze birushaho.

Muhizi Aimable, umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, yashimiye RCN Justice et democratie, uruhare igira mu guhuza abunzi n’inzego z’ibanze, kuko byongera imikoranire ihamye, bigatuma imanza zigana mu nkiko zigabanuka cyane.

Mu mpera za 2016, mu Karere ka Gicumbi, byagaragaraga ko abunzi bagabanije 80% by’imanza zajyanwaga mu nkiko kuko ubu ibibazo bikemurirwa mu bunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka