Gbagbo yitabye urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye

Uyu munsi, Laurent Gbagbo, wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye (ICC).

Laurent Gbagbo aregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cy’intambara yahitanye abantu bagera ku bihumbi bitatu. Akurikiranyweho kandi ubwicanyi, ihohoterwa, itoteza no gufata abagore ku ngufu hagati y’umwaka w’ 2010 na 2011.

Ku munsi wa mbere w’urwo rubanza abacamanza bibanze ku mwirondoro we ndetse no kumenya ko uregwa yamenyeshejwe ibirego bye mbere y’igihe nk’uko biteganywa n’amasezerano y’i Roma.

Laurent Gbagbo w’imyaka 66 y’amavuko niwe Perezida wa mbere ushyikirijwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye kuva rwatangira imirimo yarwo mu mwaka wa 2002.

Muri uru rubanza rwo kuri uyu wa mbere abacamanza baraza kwemeza umunsi Gbagbo azongera kwitaba urukiko.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka