Gacaca ishoje iciye imanza hafi miliyoni ebyiri

Inkiko ziburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,zigiye gusoza imirimo yazo ziciye imanza 1,951,388 zirimo abo mu rwego rwa mbere bagera kuri 31,453; urwego rwa 2 rugizwe n’umubare ungana 649,599 naho urwego rwa gatatu rukaba arirwo rufite umubare munini wa 1,270,336.

Inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu zizafunga tariki 18/06/2012 nyuma y’igihe kitari gito biteganywa ko zisozwa ariko ntizisozwe kubera impamvu zitandukanye zo gucyemura imanza zitari zararangiye; nk’uko byatangajwe na Mukantaganzwa Domitila, ukuriye inkiko Gacaca mu kiganiro yatangiye kuri Radio Rwanda.

Mukantagazwa avuga ko Gacaca ishoje nta muntu irenganyije kuko imanza zaciwe mu kuri uretse ko hari abatsinzwe batemera ko batsinzwe. Mukantagazwa kandi yashimiye inyangamugayo zakoze akazi katoroshye kuko byatanze isomo ku mahanga mu kwicyemurira ibibazo cyane ko imanza za Jenoside iyo zijya mu nkiko zari kuzamara imyaka myinshi.

Inkiko Gacaca zishoje imirimo yazo nyuma y’imyaka 10 kuko zatangiye gukora tariki ya 18 Kamena muri 2002. Biteganyijwe ko imanza zizaza nyuma yo gusoza Gacaca zizajya mu nkiko.

Tariki 10-16/06/2012 azaba ari icyumweru cya Gacaca aho abayobozi basabwa kureba ko imanza zaciwe neza no kureba ibyemezo ko byashyizwe mu bikorwa. Abaturage bavuga ko nubwo Gacaca yakoze neza icyakomeje kugorana ari ugushyira mu bikorwa ibyo yemeje mu manza z’imitungo kuko benshi mu bangije imitungo batishyuye ibyo bangije.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka