Fulgence Kayishema ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi

Fulgence Kayishema wari ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku ya 24 Gicurasi 2023 muri Afurika y’Epfo, nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera.

Fulgence Kayishema
Fulgence Kayishema

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko uyu Kayishema yari amaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera.

Serge Brammertz avuga ko bagerageje uburyo bwo guta muri yombi inshuro nyinshi Fulgence Kayishema ntibikunde, kubera ko hatabagaho ubufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu yabaga abarizwagamo, ariko ubu arashimira ubuyobozi bwa Afurika Y’Epfo, ubufatanye yagaragaje bwo kumuta muri yombi agashyikirzwa ubutabera, akaryozwa ibyo yakoze.

Ati “Itabwa muri yombi rye rigamije ko nibura akurikiranwa n’inkiko, ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994”.

Serge Brammertz avuga ko Jenoside ari icyaha gikomeye, Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa rya Kayishema rigaragaza ko abayikoze bazakomeza gukurikiranwa bakabihanirwa, hatitawe ku gihe n’imyaka bizamara.

Kayishema akurikiranyweho kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’Abatutsi basaga 3000, bwakorewe kuri Kiliziya ya Nyange, ubu ni mu Karere ka Ngororero.

Mu gihe cya Jenoside yari umugenzacyaha ku rwego rw’icyahoze ari Komine, akaba yarafatanyije n’interahamwe ndetse akanabatoza uburyo bwo kwica Abatutsi, bakoresheje intwaro gakondo.

Kayishema kandi ari mu bateguye inama zo gukora Jenoside, ndetse akanakangurira interahamwe n’abahutu kuyishyira mu bikorwa.

Ari mu bazanye imashini yo gusenyera hejuru Kiliziya ya Nyange Abatutsi bari bayihungiyemo, nyuma iyo mashini ikagenda ica hejuru y’imirambo.

Amerika yashyizeho igihembo cya $5,000,000 ku muntu uzatanga amakuru kuri Kayishema Fulgence, ndetse n’abandi bantu bagishakishwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko Fulgence Kayishema wagize uruhare muri Jenoside, azitaba urukiko ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023 ruri i Cape Town.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aliko ibaze umutima wizo nyamaswa uko uteye!

lg yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka