Ese iyo umuco uhuriranye n’itegeko hakurikizwa iki?

Abahanga mu by’amategeko bavuga ko Itegeko ari urusobe rw’amahame ngenderwaho mu gihugu runaka, ayo mahame akaba yanditse, yarashyizweho n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha.

Amategeko areba buri muturage wese w’icyo gihugu n’undi wese ugituyemo, akaba agomba kubahirizwa na buri wese kandi ku buryo bungana.

Mbere y’uko tureba uko bigenda igihe itegeko rihuriranye n’umuco, ubusanzwe Igihugu kigizwe n’abantu n’ibintu. Amategeko agaragaza kandi akarinda uburenganzira bwa buri wese, akerekana inshingano za buri wese, akagenga imibanire y’abantu hagati ubwabo no hagati y’abaturage n’ubuyobozi.

Amategeko ashyirirwaho kubanisha abantu mu mahoro, kurinda akajagari mu gihugu, kurinda ubusugire bw’umuntu ku giti cye, kurinda ubusugire bw’igihugu, no kugena icyerekezo cy’iterambere ry’abagituye.

Kugira ngo ihame ryitwe itegeko nk’uko twari tumaze kubivugaho hejuru, rigomba kuba ryarashyizweho n’urwego rwa Leta rubifite mu nshingano kandi ryanditse. Turebe uko bikorwa mu gihugu cyacu.

Mu Rwanda dufite Inteko Ishinga Amategeko, igizwe n’intumwa za rubanda abaturage bitoreye, zihagarariye abaturage bose. Nirwo rwego rwa Leta rushyiraho amategeko kandi rubifite mu nshingano.

Umwunganizi mu mategeko Me Kayiranga Desire, twaganiriye yadusobanuriye ko buri wese aba agomba kwibona muri iri tegeko. Ati:”Abaturage bose bagomba kurwibonamo kandi bakumva ko itegeko risohotse mu nteko ishinga amategeko bishyiriyeho ari iryabo, bakaba bagomba kuryubahiriza ryose uko ryanditse kandi nta kurica ku ruhande”.

Me Kayiranga akomeza avuga ko iyo itegeko rimaze gutorwa n’Inteko rigashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika, risohoka mu igazeti ya Leta, rigahita ritangira gushyirwa mu bikorwa, unyuranyije naryo araharwa kuko atitwaza ko Atari arizi.
Iyo ritarasohoka mu igazeti ya Leta riba ritarandikwa bityo ntawavuga ko ari itegeko kuko abaturage batarizi.

Nta rundi rwego mu Rwanda rushyiraho amategeko, kandi n’iyo hagiyeho amabwiriza ashyizweho n’urwego urwo arirwo rwose rw’ubuyobozi, ayo mabwiriza agomba gushingira ku itegeko no kurishyira mu bikorwa.

Hari ubwo umuco uhurirana n’itegeko icyo gihe itegeko niryo ryubahirizwa.

Urugero: umuco w’idini ya Isilamu, ubemerera gushaka abagore bane(4) ariko amategeko mbonezamubano y’u Rwanda avuga ko umugabo agomba gushyingiranwa n’umugore umwe(1). Icyo gihe iyo bikozwe amategeko arengera umugore umwe wasezeranye mu irangamimerere n’abo bana bityo ugasanga hari aho abanda bagore n’abana uburenganzira bwabo butubahirijwe.

Ni yo mpamvu nta witwaza umuco iyo uwo muco unyuranije n’itegeko ryanditse.

Kugira ngo itegeko ryubahirizwe na buri wese, rigomba no guteganya ibihano ku barica iruhande.

Twabonye ko itegeko riberaho kurinda akajagari, kurinda ubusugire bwa muntu n’ubusugire bw’igihugu, kurinda ubusugire bw’umutungo bwite w’umuntu n’uhuriweho n’abantu ndetse n’uw’igihugu muri rusange (ibikorwa remezo, ibidukikije, n’ibindi….)Iyo hari uriciye kuruhande, undi nawe akaza agaca ku ruhande, ka kajagari kaba katangiye, bwa busugire ntibuba bugishobotse.

Ni yo mpamvu hagomba kubaho ibihano kugira ngo abaturage bagende mu cyerekezo kimwe, bubahane, bubahe n’ibitari ibyabo.

Abahanga bavuga ko Itegeko ritagira ibihano aba Atari itegeko kandi n’ibihano bidashingiye ku itegeko bitemewe.

Me Desire avuga kuri aya magambo ashimangira ko itegeko rigomba kuba rifite ibihano yagize ati: “Turabizi ko n’amategeko y’Imana ari amategeko, ndetse ni meza kandi urebye ni nayo shingingiro ry’andi mategeko. ariko kuko adateganya igihano cy’ako kanya, umuntu ayagendamo uko ashaka ngo azicuza, akagarurwa n’amategeko ya Leta”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ESE KO ITEGEKO NSHINGA RIVUGA KO UMUTUNGO W’UMUNTU ARI NTAVOGERWA, NNE MUKABA MUFATA UBUTAKA BW’ABANYARWANDA MUKAVUGA KO BAKODESHA. UBWO UMUNTU AKODESHA IBYE? ESE UBWO IRYO TEGEGO RY’UBUKODE NTIRYAVOGEREYE INGINGO IVUGAKO UMUTUNGO W’UMUNTU ARI NTAVOGERWA, IBONEKA MU ITEGEKO NSHINGA.

ALIAS:KIGALI yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Ese Iyo Abaturage Bataka Buri Munsi Ayo Mategeko Aba Abamariye Iki Koko? Ese Iyo Prezida wa Repubulika yubakiye Abantu Akabagenera Ikibavana mu bukene n’Ikibarindira Abana Imirire mibi, byarangira Abayobozi bakabyikubira barangiza bagashiraho Gutera Ubwoba Abaturage, nk’Aho duhora Twumva mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero mu Karere ka Rubavu, Ese Police, RIB, RCA, na Minaloc ntacyo bibaza kuburyo nta n’utinyuka kunyaruka ngo Aganirize Abo baturage yumve Ugutaka kwabo ko nta kuri kurimo, Nyamara Ugutaka kw’Aba baturage gufite Ishyingiro, kubona Kuva Taliki05/05/2023 Iyo Coperative Paul Kagame yihereye Abaturage zinjiza Amafranga miliyononi n’igice buri munsi ku Amagi n’Ifumbire, Ariko Umugenerwabikorwa Agahabwa Ibitutsi ngo n’Amoke Ntibazabura Imbwa Kumoka, NGO nibaboroge Umuborogo w’Ibikeri ntubuza Inka Gushoka,Ariko se koko Kagame yabuze Abo Atuza! Atuz’Imbwa?

Therese yanditse ku itariki ya: 15-01-2024  →  Musubize

Ibi se niko bikurikizwa usibye ko bimeze nka Habyarimana wavuze ngo n’Ibipapuro Kandi nawe yabisinyeho, ni ryari mu Karere ka Rubavu mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira-Rugerero, badataka BATABAZA ibyo bari gukorerwa baterwa Ubwoba nabo Akarere n’Umurenge babashiriyeho ngo babayobore babone uko barya ibyo Prezida wa Repubulika Paul Kagame yabahaye (Inkoko52) abo bayobozi baheza Abaturage batujwe mur’uwo Mudugudu maze ibyari iby’abatujwe biba iby’Abayobozi ba Karere n’Umurenge, ukopfoye ngo arabaza ibyo bahawe kubakura mu bukene bibarindire n’Abana imirire mibi, bagatukwa ngo nibamoke NTIBAZABUZA imbwa kumoka, ngo nibasakuze Umuborogo w’Ibikeri ntubuza Inka Gushoka, none barimo guterwa Ubwoba ko uzongera kumoka bazamukura munzu bamuhaye, bikorwa n’uwitwa Damascene na Vilgenia, n’uwo bifashishya wahatujwe witwa Rurangwa Eulade Alias Pasteur, none ngo umuco n’Itegeko? Abaturage nabo bati wihiga Gitera Higa Ikibimutera, Kandi iminsi ni Mike byose bigashyirwa Hanze

Twizere yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka