Eminante wari umaze umwaka urenga muri gereza yarekuwe kubera uburwayi
Yanditswe na
KT Editorial
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi cyane nka Eminante, wari umaze igihe kirenga umwaka muri Gereza, kubera impamvu z’uburwayi amaranye igihe.

Yarekuwe kubera uburwayi yari amaranye iminsi
Eminante wari ufite uburwayi bwamurembeje bw’akaguru, umwanzuro wo kumurekura wafashwe n’uru rukiko, ruvuga ko azajya akurikirwa ari hanze.
Tariki 12 Gicurasi 2017, ni bwo Eminante yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru imyaka itatu n’amezi abiri hiyongeraho no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana.
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri mwagize nezaguha Emminante umwanya wo kubanza Kwivuza !!!
Ese twagiye tugerageza guha agaciro ikinyarwanda cyacu koko!? nkiyo wanditse munyandiko nkiyi Nuko utazi kwandikaa cyangwa nukubisuzugura? twisubireho pe mumyandikire yacu dukoresha byibuze umuntu ajye yandika Mu rurimi azi umunsi mwiza
Urakazaneza mubawe ndimubakunzibawe nichimiye ko wagarumutse .murugo. kandi turagusegera ucyire. Imana ikurinde
Mbega inkurunziza. Birandenze peeeeee! !!!!!!!!!