
Dr. Kayumba Christopher
Uru rwego ruravuga ko rwamufunze nyuma y’igihe rwari rumaze rukora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.
Dr. Kayumba Christopher afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.
Ohereza igitekerezo
|
NKUNDA AMAKUR MUTUGEZAH.
Aho bigeze ndabona kuba muri uru Rwanda ukabona bukeye ugomba kuba uri injiji, waba warize ukaba uri inkomamashyi, umukene utunzwe no gusingiza leta, waba ukize utwo usaruye ukadusangira nibifi binini. Ikindi ugomba kuba uri mpemuke ndamuke ubwenge bukajya mugifu.
Uwafunga abagabo bashurashura hagenda benshi.Ikibazo nuko bikorerwa mu ibanga kandi abagore n’abakobwa bagatinya kubarega ngo badaseba.Cyangwa kubera inyungu bakuramo (kubona akazi,amanota,promotion,etc...).Bikorerwa ahanini muli za offices cyangwa mu modoka,cyangwa bakajya kubikorera muli lodges.Abandi nabo bagapanga za Missions zo muli Provinces cyangwa mu mahanga!!!Gusa bajye bibuka ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.