Dosiye zisaga 60% zakozwe na RIB z’abaregwa bakurikiranywe badafunze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko guhera mu mwaka wa 2018 kugera muri 2021 dosiye z’abakekwaho ibyaha zohererejwe Ubushinjacyaha zisaga 60% bakurikiranywe badafunzwe.

RIB yerekana ko 61.3% by’amadosiye y’abacyekwaho ibyaha yohererejwe Ubushinjacyaha mu gihe cy’imyaka igera kuri ine ishize bakurikiranywe badafunzwe, naho abagera kuri 34.2% bakurikiranywe bafunzwe mu gihe abandi bakekwa bagera kuri 4.5% bari bagishakishwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira
Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira

Aganira na RBA, umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yavuze ko iyi raporo yakozwe kugira ngo hasubizwe bimwe mu bibazo bya bamwe bibaza ku mikorere y’urwego avugira.

Ati “Kuko hari abantu bamwe bavuga ko gufunga byaruse gukurikirana umuntu adafunze, hakaba hari n’abandi bavuga ko RIB idafunga abantu bakoze ibyaha, ubwo n’ink’impande ebyiri, bamwe bavuga ngo RIB ifunga itabanje gusuzuma, hakaba n’urundi ruhande ruvuga ruti RIB ntabwo rwose ifunga abanyabyaha, icyo gihe rero iyi raporo ifasha abantu gusobanukirwa ibyerekeranye n’ihame ryo mu mategeko rivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze”.

Akomeza agira ati “Nk’uko navuze ririya hame ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze, ariko buriya harimo gukirikiranwa umuntu afunze, ibyo bita irengayobora”.

RIB ivuga ko abaturage bakwiye kumenya no gusobanukirwa neza imikorere y’uru rwego ariko kandi ngo n’aho badasobanukiwe bakwiye kujya basobanuza bagahabwa ibisobanuro ku byo badasobanukiwe.

Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze gusobanukirwa neza imikorere n’akamaro ka RIB mu kwimakaza umutekano wabo n’ibyabo n’igihugu muri rusange, ariko ku rundi ruhande hakaba harimo n’abandi bagaragaza ko badasobanukiwe imikorere y’uru rwego kuko badashobora kurutandukanya n’urwego rwa Polisi y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka