Dosiye y’abashinjwa kwica umusore bakamujugunya mu musarani yashyikirijwe Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwashyikirijwe dosiye iregwamo abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe umusore w’imyaka 21 .

Habimana Gad
Habimana Gad

Ku itariki 13/08/2021 umusore witwa Habimana Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe yahamagawe n’umuntu kuri telefoni amubwira ko yamuboneye LAPTOP yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho. Uyu HABIMANA Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki 16/08/2021 nibwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho. Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe HABIMANA Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

Umurambo wa nyakwigendera waje gusangwa mu musarani aho bawuhishe umazemo iminsi itatu, ndetse avuga ko mu kumwica bakoresheje inyundo imena amabuye.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko iki cyaha abo bantu batanu bakurikiranyweho kikaba gihanwa n’ingingo za 107; 243 na 248, z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubutabera buzakore akazi kabwo

Agnes yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Abo bagome bagomba guhanwa

Agnes yanditse ku itariki ya: 29-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka