Dore ibigize icyaha cyo gusambanya umwana

Icyaha cyo gusambanya umwana kigenzwa kimwe n’ibindi byaha, ariko cyo kikagira umwihariko kubera imiterere yacyo.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB
Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB

Ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana birimo, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose mu gitsina, gushyira igitsina mu gitsina, gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri w’umwana kigamije ishimishamubiri.

Umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, avuga ko abantu bakwiye kwirinda iki cyaha batitwaje ko batari bazi ibikigize.

Ati “Hari abo dufata wamubaza uko byagenze akakurahira ko ntabyo yakoze, ahubwo agasobanura ko ari urugingo runaka yashyize mu gitsina cy’umwana akirengagiza ko bigize icyaha cyo gusambanya umwana, abandi bakavuga ko ngo yamwikubyeho agakemura ibye kandi nyamara itegeko rivuga ko ari igikorwa icyo aricyo cyose gikorewe ku mubiri w’umwana hagamije ishimishamubiri”.

Dr Murangira avuga ko abantu bakwiye kuba maso kuko iki cyaha gikomeye, ari n’ubugome kuko gihanishwa igifungo kiri mu myaka 20-25 cyangwa se burundu.

Avuga ko gusambanya umwana bitagarukira ku mwana w’umukobwa gusa, kuko kuri ubu RIB yakira ibirego by’abana b’abahungu nabo basambanyijwe n’abasore bakuru cyangwa abakobwa.

Yongeraho ko n’ubwo bimeze bityo ariko ahanini ugereranyije n’ibirego bakira usanga abana b’abakobwa aribo basambanywa cyangwa kuko baza ku ijanisha rya 80%, abana b’abahungu basambanyijwe bakaza ku kigero byibuze cya 20%.

Ababyeyi ndetse n’undi wese uhishira iki cyaha akurikiranwa n’amategeko hatitawe ku cyo bapfana.

Dr Murangira avuga ko ari kenshi bakira ibirego by’abana b’abakobwa basambanyijwe bikajyanwa mu nkiko, ariko mu gihe hagishakishwa ibimenyetso simusiga ugasanga nyiri gukorerwa icyaha ahakanye cyangwa se akavuguruza ibyo yavuze mbere, ariko ko nk’inzego zibishinzwe zikomeza kubikurikirana bakamenya abihishe inyuma yabyo.

Akoresheje urugero rw’icyaha cy’ubusambanyi bwakorewe umwana w’umukobwa udafite imyaka y’ubukure barimo gukurikirana, Dr Murangira yagize ati “Birababaje kubona umubyeyi ashobora kugurana umwana yabyaye, muri iyi minsi hateye ingeso yo gutira umwana ngo hapimwe DNA. Urugero rwa vuba dufite hari umwana waje kurega umusore wamuteye inda, ikirego kirakurikiranwa umusore atabwa muri yombi igihe kiza kugera urukiko rusaba ko hapimwa DNA”.

Ati “Igihe kigeze wa mwana wareze niyaba ari we bajyana, ahubwo batira undi bapimye basanga ntaho bahuriye. Aje mu rubanza aburana avuga ko asaba imbabazi kuko yabeshyeye uwo musore atari we wamuteye inda, cyane ko ibyavuye muri Laboratoire byagaragazaga ko atari se w’umwana”.

Dr Murangira avuga ko kuri ubu inzego ziri maso kuko bibajije icyatumye umwana aje mu rukiko akivuguruza, bakurikiranye basanga baramushutse ndetse ashyirwaho igitutu bityo abamushutse bahita bakurikiranwa na bo.

Yongeraho ko abo bashutse uwo mwana bakurikiranyweho icyaha cyo guhishira icyaha cy’ubugome, ndetse ko atari bo bonyine ahubwo ko ababyeyi benshi bakunze gukurikiranwaho icyo cyaha, aho rimwe na rimwe baba bashaka kunga imiryango y’uwasambanyijwe n’uwasambanyije.

Avuga ko hari n’inzego z’ibanze zikunze kugira uruhare muri ibyo bintu, ariko ko batangiye gusobanukirwa kuko nabo ubwabo aho bimenyekaniye babihanirwa nabo.

Asaba uwasambanyijwe kwihutira gutanga ikirego ndetse n’ubizi kudahishira icyo cyaha, kuko iyo bitinze usanga kubona ibimenyetso bigoye cyangwa bigasibangana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka