Cyanzayire yashimiwe ku mugaragaro n’abakozi bakoranye

Ejo, abakozi bakoranye mu rwego rw’ubutabera hamwe n’abandi bayobozi batandukanye muri guverinoma bakoreye Aloysie Cyanzayire, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, umuhango wo kumusezera banamushimira uburyo yaranzwe n’imikorere myiza.

Mu ijambo rye, Cyanzayire yashimiye abo bakoranye agira ati: “Ibyo nagezeho mbikesha mwese twakoranye kuko twagiye dufatanya kuko nta cyiza no gukorana nabo mwunvikana neza.”

Yakomeje asaba ikipe isigaye igiye gukorana na Sam Rugege kugeza ku bakozi serivisi nziza no kwihutisha imanza kuko iyo ibibazo bibaye byinshi bigira ingaruka.

Yanasabye ko abakozi bakongererwa ubumenyi mu rwego rw’amategeko kugira ngo bongere umusaruro kandi imanza zifate umwanya muto.

Umuhango wabereye kuri Sports View Hotel witabiriwe n’imbaga y’abacamanza, abanditsi, umushinja cyaha mukuru Martin Ngoga, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Tharcisse Karugarama.

Cyanzayire wagiye ku mwanya wa Perezida w’Urukuko rw’Ikirenga mu mwaka wa 2003.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka