Mu ijambo rye, Cyanzayire yongeye kwibutsa ko kuba yarashoboye kuzuza inshingano ze yabifashijwemo n’abakozi bakoranaga. Yasabye ikipe imusimbuye kuzarangwa n’imikoranire myiza n’urwego rw’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga.
Bimwe mu bikubiye muri raporo y’ihererekanyabubasha Cyanzayire yashyikirije Rugege, harimo raporo y’ibikorwa by’inkiko guhera mu 2004 kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2011.
Hakubiyemo kandi amwe mu madosiye agomba gukomeza gukurikiranwa hamwe na raporo zirimo iy’icungamari igaragaza ingengo y’imari y’umwaka wa 2011 na 2012.
professor Sam Rugege yarahiriye imbere y’umukuru w’igihugu kuzuzuza inshingano ze, tariki 14/12/2011, mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|