Cyabingo: Bavuga ko bari bazi ko ubutabera bugarukira kuri Gitifu na Meya

Muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera, abaturage bo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, barishimira ubumenyi ku butabera bahawe n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC), aho bamwe bari bazi ko ubutabera bwabo bugarukira mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Havugiyaremye Aimable umuyobozi wa RLRC asaba abaturage kugana inzego z'ubutabera zibegereye mu gihe bahuye n'ikibazo gisaba ubutabera
Havugiyaremye Aimable umuyobozi wa RLRC asaba abaturage kugana inzego z’ubutabera zibegereye mu gihe bahuye n’ikibazo gisaba ubutabera

ibi byagaragajwe n’umubare munini w’abaturage bari ku murongo babaza ibibazo byakagombye kuba byarakemuwe n’inzego z’ubutabera zibegereye, ariko kubera kutabisobanukirwa neza bagahitamo guceceka.

Hari mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage amategeko anyuranye nka kimwe mu bikorwa by’icyumweru cy’ubutabera cyabaye tariki 19 Werurwe 2019, aho abaturage basubijwe ibibazo byabo banasobanurirwa amategeko abarengera hamwe n’andi abahana mu gihe baguye mu makosa.

Havugiyaremye Aimable, Umuyobozi wa RLRC, yagaragarije abaturage uburyo bashyiriweho inzego zinyuranye bakwiyambaza mu gihe bahuye n’ihohoterwa n’akandi karengane.

Ni nyuma yuko Nzamwita Deogratias, umuyobozi w’akarere ka Gakenke asabye abaturage kugaragaza ibibazo byabo byananiranye mu nzego z’ubuyobozi z’ibanze, maze umubare munini cyane w’abaturage ugahita utonda umurongo.

Abenshi mubabajije ni ababigejeje mu mirenge maze bakoherezwa mu nkiko bikarangira bacitse intege, bitewe n’ubushobozi buke kuri bamwe, bahitamo kwicecekera nyamara hari inzego zindi zibegereye bakagombye kwiyambaza.

Umurongo w'ibibazo wagaragayeho abagore benshi
Umurongo w’ibibazo wagaragayeho abagore benshi

Urugero ni urw’umubyeyi witwa Nyirankumbuye Jacqueline ufite umwana w’umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Uwo mukobwa yahohotewe n’umugabo w’umuturanyi aramusambanya amutera inda umuryango w’uwo mwana ubigejeje mu buyobozi birangira badakemuriwe ikibazo bigera aho uwo mugabo atorotswa n’abakagombye kumuhana.

Ati “nyuma yuko umwana wanjye ahohotewe afatiranywe kubera ko afite uburwayi bwo mu mutwe, negereye bamwe mu bayobozi batumiza uwo mugabo ubwa mbere ntiyitaba, ubwa kabiri aritaba.

Kubera ko yari akomeye afite amafaranga uko byagendaga ntabwo nkuzi, nyuma banyohereje muri MAJ, nditahira kuko ntari nsobanukiwe iyo MAJ, aba DASSO bambwira ko bamufungishije ijisho ngiye kumva numva ngo yaratorotse″.

Havugiyaremye Aimable, yasobanuriye abo baturage ko hari urwego rw’ubutabera ari rwo Runana ruhuriwemo n’inzego za Leta 17 zifite mu nshingano ubutabera, n’imiryango 30 idashamikiye kuri Leta nayo ifite aho ihuriye n’ubutabera yumva ikanatanga ubwunganizi mu butabera.

Zimwe muri izo nzego zihuriye muri urwo runana ni Urukiko rw’ikirenga, Minisiteri y’Ubutabera, Ubushinjacyaha, Urwego rw’umuvunyi, Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Association), Police, RIB, CNLG, n’izindi nzego zinyuranye.

Uwo muyobozi, avuga ko icyumweru cy’ubutabera cyatangiye tariki 18 kikazasozwa tariki 22 Werurwe 2019. Iyi gahunda ikaba ari umwihariko wo gukangurira abaturage no kubibutsa ko ubutabera ari uburenganzira bwabo.

Ati “umwihariko w’iki cyumweru ni ukwibutsa abaturage tunabakangurira ko ubutabera ari uburenganzira bwabo, tubabwira ko hari urwego rw’ubutabera ruhurije mu runana inzego nyinshi, tunabibutsa kandi ko tubereyeho kubafasha, ko aribo bagenerwabikorwa dukwiye gufatanya twese″.

Muri icyo cyumweru kandi abaturage ngo bazasobanurirwa uburyo bakwiye kwirinda ibyaha byinzaduka bikorerwa abaturage, kandi byugarije igihugu.

Ibyo byaha birimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ibyo gucuruza ibiyobyabwenge, gucuruza abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi hohoterwa iryo ari ryo ryose, ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu, gusambanya abana no kubatera inda n’ibindi.

Abaturage bavuga ko batajyaga bihatira kugana izo nzego, kuko ngo bajyaga mu buyobozi bakoherezwa ahandi bagacika intege bikabaviramo kubaho mu karengane.

Uwitwa Ndayambaje Théogène yagize ati “njye menye byinshi… Twajyaga turengana tukarekera iyo ariko tumenye ko hari izindi nzego zitwegereye twakwiyambaza. Twari tuzi ko ubutabera bwacu buri mu maboko ya Gitifu gusa″.

Kazitunga Benjamin ati “iyi gahunda yo kutubwira ku burenganzira bwacu turayishimye, umuturage yajyaga mu buyobozi atasubizwa uko abyifuza akarekera iyo akabaho mu karengane, ariko turakangutse tumenye ko hari izindi nzego zakwiyambazwa mu gihe turenganyijwe. Ari ibishoboka iyi gahunda yahoraho″.

Ibyaha byagarutsweho cyane mu murenge wa Cyabingo, ni ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha byo guhohotera abana bataruzuza imyaka y’ubukure.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere muri 2018, bugaragaza ko abaturage bo mu murenge wa Cyabingo bishimiye serivise zitangwa n’ubutabera ku kigero cya 72,6%, naho mu mibanire mu muryango, abagore 78 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsinda mu gihe abagabo bakorewe iryo hohoterwa ari bane, abana b’abangavu 34 bakorerwa icyaha cyo gusambanywa.

Ni ubukangurambaga buri gukorerwa mu turere twose tw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka