Byemejwe ko Rusesabagina, Nsabimana na bagenzi babo barekurwa

Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko banditse amabaruwa bazisaba kandi bagaragaza ko bicuza ibyaha bari bafungiye birimo iby’iterabwoba.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubutabera, rivuga ko gufungurwa kw’abo bombi ndetse n’abandi 18 bareganwaga, bari bafunganywe, bibaye nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 yemeje izo mbabazi banditse basaba, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 228 mu itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Abo bandi 18 bafunguranywe na Rusesabagina ndetse na Sankara, na bo bari muri MRCD-FLN yayoborwaga na Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte, bakaba bahawe imbabazi rusange ziteganywa mu ngingo ya 229 y’iryo tegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Hari kandi abandi bantu batatu bari bafungiye ibindi byaha, na bo bahawe imbabazi ziteganywa mu ngingo ya 228, harimo Ronaldo Bill Rutayisire, Justin Nsengiyumva na Ephraim Rwamwenge.

Muri iryo tangazo rya Minisiteri y’Ubutabera kandi, bavuga ko hari n’abandi bantu 358 bari bafunze nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye na bo, bahawe izo Mbabazi rusange ziteganywa mu ngingo ya 229.

Rusesabagina ahawe imbabazi yari yarahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN, yari ayoboye mu gihe Nsabimana Callixte bari bafatanyije mu buyobozi bwawo we yari yahanishijwe gufungwa imyaka 15.

Ibitero byagabwe na MRCD-FLN mu Ntara y’Amajyepfo no mu y’u Burengerazuba bw’u Rwanda, byahitanye ubuzima bw’abantu abandi baramugara, ndetse byangiza n’imitungo y’abaturage.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, urubanza rwe rutangira ku itariki 20 Mutarama 2021, aho yaburanye ari kumwe n’abandi 20 bari bahuriye mu idosiye imwe.

Ibaruwa Rusesabagina yanditse asaba imbabazi:

Ibaruwa Nsabimana Callixte yanditse asaba imbabazi:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Burya imbabazi koko ziruta urubanza!

Bianca yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka