Burkina Faso: Urubanza rw’abaregwa kwica Thomas Sankara rwasubitswe kubera Kudeta

Muri Burkina Faso, urubanza rw’abakekwaho kwica Thomas Sankara ndetse na bagenzi be 12 mu Kwakira 1987, rwasubitswe kubera ihirikwa ry’ubutegetsi (Kudeta) riherutse kuba muri icyo gihugu.

Thomas Sankara
Thomas Sankara

Umuryango wa Sankara ni wo wasabye ko iburanisha ryasubikwa kubera kudeta iheruka kuba muri Burkina Faso.

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, Itegeko Nshinga ryahise rihagarikwa, bisobanuye ko nta mategeko ahari yo gukurikiza mu guca uru rubanza.

Perezida w’urukiko rwa gisirikare, Urbain Meda, yatangaje ko nyuma y’uko urukiko rwasuzumye ingingo zitandukanye, rwafashe icyemezo cyo guhagarika iburanisha kugira ngo hazatangwe ubutabera buboneye.

Uru rubanza rwatangiye mu Kwakira 2021 ariko rukomwa mu nkokora n’ihirikwa ry’ubutegetsi, ubwo rwari rugeze mu cyiciro cyo gusoza impaka.

Mu baregwa muri uru rubanza rwa Thomas Sankara harimo na General Gilbert Diendéré ufunzwe kubera gushaka guhirika ubutegetsi bwa Blaise Compaoré mu mwaka wa 2015.

Thomas Sankara afatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika. Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara wamubanjirije ku butegetsi mu 1987.

Mu baregwa harimo na Jenerali Gilbert Diendéré, umwe mu bari abayobozi bakuru b’ingabo mu 1987, waje kuba umuyobozi mukuru mu butegetsi bwa Blaise Compaoré, ndetse n’abasirikare bo mu bahoze barinda perezida.

Blaise Compaoré akekwaho uruhare mu rupfu rw'uwahoze ari inshuti ye Thomas Sankara (wambaye ingofero)
Blaise Compaoré akekwaho uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari inshuti ye Thomas Sankara (wambaye ingofero)

Perezida Sankara yishwe tariki 15 Ukwakira 1987 afite imyaka 37 y’amavuko. Urupfu rwe bivugwa ko rwagizwemo uruhare n’uwari inshuti ye magara Blaise Compaoré ndetse muri icyo gihugu bikaba bitari byemewe kuvuga ku rupfu rwa Sankara mu myaka 27 Blaise Compaoré yari amaze ku butegetsi kugeza ahiritswe n’imyigaragambyo y’abaturage muri 2014.

Urupfu rwa Sankara rwongeye kubyutswa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Demokarasi nyuma yo gukuraho Blaise Compaoré.

Icyemezo cyo guta muri yombi Blaise Compaoré cyafashwe n’ubutabera bwa Burkina Faso mu Kuboza 2015.

France 24 ivuga ko Blaise Compaoré wahungiye muri Côte d’Ivoire nta cyizere ko yakoherezwa kuburanira mu gihugu cye, ibi bikazatuma aburanishwa adahari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka