Burera: Abagana inkiko basaba “gatanya” bamaze kuba benshi
Amakuru aturuka mu nkiko z’ibanze zo mu karere ka Burera avuga ko izo nkiko zifite ibirego byinshi by’ubutane aho abagore cyangwa abagabo basaba gutana n’abo bashakanye kuburyo inzego z’ibanze zisabwa gufata ingamba zo gukubikumira.
Umurenge wa Nemba, mu karere ka Burera, ngo niwo uza imbere mu kugira abaka “gatanya” benshi. Hiyongeraho imirenge ya Ruhunde, Bungwe ndetse na Butaro. Ngo muri rusange ntihazwi neza igituma abaturage benshi bo muri iyo mirenge baka ubutane.
Bamwe mu bajya kwaka gatanya ni abagore cyangwa abagabo baba bafite abo bashakanye babaca inyuma.
Ngo hari bamwe usanga bafite abagore cyangwa abagabo bafite akazi kure, kuburyo kubonana kwabo kuba ari guke. Ngo ibyo bituma muri icyo gihe “kirekire” gishira batabonana, bahuza urugwiro n’abandi bagabo cyangwa abagore babari hafi.
Ubusinzi nabwo buri mu bituma benshi baka gatanya mu karere ka Burera. Muri ako karere hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda. Ngo bamwe mu bagabo banywa icyo kiyobyabwenge bagataha basinze bagahohotera abagore babo.
Abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Burera basabwa gufata ingamba zihamye zo kunga imiryango iba ifitanye amakimbirane.
Tariki 14/03/2013, mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Burera, umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yasabye abayobozi b’imirenge kujya bamenya imirenge ifite amakimbirane kugira ngo bayunge kuko ubutane atari bwiza.
Akomeza avuga ko iyo ababyeyi batanye bisenya umuryango kandi abana babo nabo bakabaho nabi bahangayitse.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
si mu nkiko za burera gusa no muri ngoma ya Est niko biri ahubwo mutangire amaguru akiri mashya
Ubundi kubana ntibyoroshye, bisaba kwihanga no gukunda bikomeye. Ariko ibyo bibazo ntibiri i Burera gusa, ni mu Rwanda hose, wagera i Kigali ho bigakabya. Gusa abarokore ntibashira amakenga kiriya gishushanyo kiba muri Rond Point ya KBC, kigaragaza umugore ufashe umwana, bigaragara ko mu Rwanda twemeje ko umugore wenyine ariwe uyobora...Murabona rero ingaruka zabyo. Ni byiza ko abagize umuryango bose bagaragaramo, nizo ndangagaciro z’u Rwanda