Burera: Abagabo 8 bakatiwe n’inkiko Gacaca baburiwe irengero

Abagabo umunani bakomoka mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera batorotse inkiko Gacaca, baza gukatirwa badahari kuburyo ntawe uzi aho baherereye kugira ngo bazanwe kurangiza ibihano bahawe.

Tariki 16/11/2012 ubwo hasozwaga icyumweru cy’Ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Burera, mu murenge wa Rugengabari, hagaragarajwe ko abaturage bo muri uwo murenge bageze k’ubumwe n’ubwiyunge aho baharanira iterambere.

Nizeyimana Theogene, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugengabari, avuga ko ikibazo gisigaye muri uwo murenge ari icy’abo bagabo umunani bakatiwe n’inkiko Gacaca badahari bakaba baranaburiwe irengero.

Agira ati “Icyo dusaba inzego zitandukanye kuba zadufasha, mu bijyanye no gukurikirana abo bantu, cyane cyane ko abenshi baba mu gihugu cya Uganda.
Bakurikiranwe bagafatwa, bakarangiza ibihano byabo, byaba byongereye agaciro ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, n’ubutabera muri rusange”.

Akomeza avuga ko abo bagabo bahunze ubwo inkiko Gacaca zari zigitangira, bigera aho bakatirwa batarigeze bitabira inkiko Gacaca na rimwe kuko nta wari uzi aho baherereye.

Abo bagabo bashakishwa ni Gakuru Cyprien, Nkundabera Paul, Bigirimana, Macumu, Masumbuko Jean Marie Vianney, Ngarambe, Karekezi Mutoro na Munyaribanje.

Nizeyimana akomeza avuga ko icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyagiriye akamaro Abanyarugengabari. Baraganiriye, basubira mu mateka maze bareba aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge nk’uko abisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka