Bugesera: Abahesha b’inkiko basabwe gushishoza mu kazi

Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu karere ka Bugesera barahiye tariki 17/02/2012 basabwe gutanga ubutabera bwihuse, bagashishoza kandi bakagisha inama izindi nzego.

Intumwa ya Leta yungirije yari ihagarariye Minisitiri w’ubutabera muri uwo muhango, Bakamurera Jacqueline, yababwiye ko bahawe inshingano zo gukemura ibibazo byinshi by’imanza byari byarabaye agatereranzamba mu mirenge bakaba bagomba kunoza akazi kabo neza batanga ubutabera bwihuse kandi bukozwe neza.

Bakamurera Jacqueline yavuze ko hatari ubutabera nta mutekano, imiyoborere myiza cyangwa iterambere byagerwaho. Abarahiye basabwe gukora akazi kabo mu bushishozi kandi ibyo badasobanukiwemo bakagisha inama.

Umwe mu barahiriye kuzaba umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga mu murenge wa Musenyi , Murwanashyaka Oscar, yavuze ko hari akazi kenshi kabategereje kuko batari bafite uburenganzira bwo kurangiza inama nyuma y’aho bimuriwe mu yindi mirenge.

Indahiro z’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga mu mirenge n’utugari na ba noteri mu mirenge igize akarere ka Bugesera barahiriraga kuzarangiza imanza nk’uko biri mu nshingano zabo ziyongera ku kuba ari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari batari barabirahiriye cyangwa bahinduriwe amafasi bakoreragamo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abahesha b’inkiko b’umwuga basabwa guhugurwa abenshi bari kurangiza baradodesheje uugasanga bahuzagurika mu mategeko,i Musanze hari uwitwa Rubondo Manasseh ahora mu manza zo guhuzagurika akarangiza nabi imanza nayo yishuje arayarya

kabaka yanditse ku itariki ya: 28-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka