
Yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko ubwo yari kumwe na Komisiyo ya Politiki n’uburinganire mu gikorwa cyo kwiga ku mushinga mushya w’amategeko ahana y’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017.
Dipite Kayiranga Alfred Rwasa, ukuriye iyo komisiyo avuga ko usanga hirya no hino mu gihugu abagore batandukanye bafatwa ku ngufu n’abo bashakanye. N’ubwo ngo nta mibare ihari ariko mu miryango imwe n’imwe birahari.
Agira ati “Niba hari icyaha gifite uburemere muri iki gihugu ariko kitavugwa, ni abagore bafatwa ku ngufu. Guhana abagabo bakora ibi ndumva ari ngombwa!”
Me Evode yagaragaje ko bigoye kumenya ko umuntu yafashwe ku ngufu n’uwo bashakanye bitewe n’uko imibonano mpuzabitsina isanzwe mu nshingano bafite.
Bityo rero ngo umucamanza akaba ari we ugomba gusuzuma ahereye ku bimenyetso byatanzwe n’urega, ari nayo mpamvu icyo cyaha kidashobora kugenerwa ingingo yacyo.
Agira ati “Ubwo abantu bavugaga ngo dukore itegeko ryihariye rijyanye n’icyaha cyo gufata ku ngufu uwo mwashakanye, iyo turebye mu bijyanye no gufata ku ngufu, mbere na mbere bigizwe no kuba haba hatabayeho kumvikana, niyo mpamvu byitwa gusambanya ku gahato.
Akomeza agira ati “Twajya ku bashakanye, tugasanga umugore yaremeye gukora imibonano mpuzabitsina by’igihe cyose. Iyo umugore afashe ibendera, aba arahiriye gukora imibonano mpuzabitsina imyaka yose azamarana n’uwo muntu.”
Akomeza avuga aho kuvuga ko umugore yafashwe ku ngufu n’umugabo we ahubwo byavugwa ko yahohotewe.
Ati “Byakwinjira mu gice cy’ihohoterwa kuko umugabo n’umugore ni abantu kumvikana bitajya birangira, kuko habanje kubaho guhohoterwa, ni kimwe no kwangiza umutungo mutabyumvikanyeho.”

Ingingo ya 147 muri uyu mushinga mushya ivuga ko umuntu wese ukoresha undi ibikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ibyo bikorwa ni ugushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.
Iyo ngingo ivuga kandi ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe.
Inavuga ko iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe hagati y’abashyingiranywe, nabyo bifatwa nko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe n’abantu barenze umwe, byateye urupfu uwabikorewe, byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri bikaba kandi byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.
Inkuru zijyanye na: Evode Uwizeyimana
- Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi
- Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana
- RIB yatangiye iperereza kuri Evode Uwizeyimana uvugwaho guhutaza umugore
- Evode wo muri BBC n’uwo muri MINIJUST bapfana iki?
- DIGP Marizamunda, Evode Uwizeyimana na Col. Ruhunga bahagarariye u Rwanda mu nama y’inteko rusange ya INTERPOL
- Gereza si imva, wayisohokamo ukigirira akamaro - Min. Evode Uwizeyimana
- Me Evode Uwizeyimana arahamagarira abanyaruhango kuzamura akarere kabo
- Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ngo bizafasha gukumira ibyaha
- Evode Uwizeyimana yahawe akazi ko kuvugurura amategeko mu Rwanda
- Me Evode Uwizeyimana ngo yagarutse mu gihugu kugirango atange umusanzu wo kucyubaka
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ngo iyo ufashe KU idrapo Cuba arahiriye imibonano mpuzabitsina yaburu gihe???? suko nari mbizi!!!
Bazakosore gutya:" Ingingo ya 147 muri uyu mushinga mushya ivuga ko umuntu wese ukoresha undi ibikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina cyangwa ibisa na yo ku gahato."
Impamvu:N’uko bakomeza bavuga ko ibyo bikogwa ari ugushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa, .... Murabyumva namwe ko iri tegeko ryaba rishyigikiye abatinganyi cyangwa abo bita abafilawuni bakora imibonano mpuza gitsina na kibuno, mpuza gitsina na kanwa, mpuza gitsina n’amangambure yose. Twe kwitiranya ibintu rero.Imibonano mpuzabitsina ni imibonana yo guhuza igitsina n’ikindi gitsina gusa. Murakoze.
jye uranyemeje. message yawe yuje ubuhanga kweli. ntacyo narenza kuri idea yawe. ntamibonano mpuza bitsina yo mykanwa ibaho,intoki,ururimi etc.
nukuri,mungo birakabije ariko ubwo hashyizweho itegeko ribahana bigiye kugabanuka kuko umuntu iyakora ikintu kibi aziko ntawuramuhana bituma agikorana kenshi kandi akagikorana ubugome bityo nabyabyaha bitobto nabyo babishakire ingingo ibihanira murakoze