Bigenda bite ku muntu wakatiwe n’urukiko afungiye iwe mu rugo?

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherutse gukatira Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Bamporiki yahamijwe ibyo byaha, mu gihe yari asanzwe afungiye iwe mu rugo. Byatumye, abantu batandukanye bibaza uko bizagenda, ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Inzobere mu by’amategeko, Me Nkundirumwana Joseph, ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamategeko ryitwa ‘Joe and Associates Law Firm’ akaba n’umwe mu batanga inama akanunganira abantu mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki ya 03 Ukwakira 2022, yavuze ko iyo umuntu ahamijwe icyaha n’urukiko akomeza gufungirwa aho yari afungiye.

Ati “Iyo umuntu aciriwe urubanza agakatirwa ku rwego rwa mbere akomeza kuguma aho yari ari, niba yari afunze akomeza gufungwa, niba yari ari hanze aguma hanze, kugeza igihe urubanza ruzabera itegeko”.

Nkundirumwana avuga ko Urubanza ruba itegeko iyo hamaze gusuzumwa ubujurire, cyangwa igihe cyo kujurira kikarangira ntawe ujuriye.

Iyo iminsi mirongo itatu ishize uwakatiwe atajuriye, icyemezo cy’urukiko kiba kibaye itegeko.
Iyo uwakatiwe ajuriye mbere y’iyo minsi 30 akomeza kuguma aho yari ari kugeza igihe Urukiko ruzafatira icyemezo.

Me Nkundirumwana abajijwe ku birebana n’ibihano Bamporiki yasabiwe n’urukiko niba kujurira byamuha amahirwe yo kutajya gukorera igihano muri gereza, yasubije ko kujurira ari kimwe mu bimuha amahirwe menshi yo kuba yakorera igihano cye hanze.

Ati “Njye uko mbibona, kandi ngira ngo ni yo nama n’umwunganizi we azamugira, azajurira agamije gutakambira Urukiko kugira ngo igihano cy’igifungo yahawe n’ubwo cyagumaho, gisubikwe. Kiramutse gisubitswe rero yaguma hanze agasabwa kwitwararika, ntiyongere gukora icyaha.

Mu gitabo mpanabyaha cy’u Rwanda itegeko No 68/20218 ryo ku wa 30/9/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Mu ngingo ya 64 havuga igihe habaho isubikagihano: Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka 5.

Isubikagihano ritangwa hakurikijwe uburemere bw’icyaha. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha ruburanisha. Gishobora gutegeka isubikwa ry’igifungo cyangwa igice cyaryo.

Igihano cy’Ihazabu n’icy’imirimo y’inyungu ntigishobora gusubikwa. Igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro iyo mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya munsi y’umwaka umwe no kurenga imyaka itanu uwakatiwe atongeye guhamwa n’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha yakoze kuva ku munsi icyemezo gihagarika irangizarubanza cyabaye ndakuka. Iyo bitabaye bityo igihano cyari cyarasubitswe kimwe n’igihano ku cyaha gishya birateranywa kandi bikarangirizwa rimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka