Gukurikirana ibibazo abantu bakabaye baririnze rugikubita ni zimwe mu mbogamizi Abavoka bavuga ko bagihura nazo, muri iki gihe cyo kwizihiza imyaka 20 urugaga rwabo rumaze rushinzwe mu Rwanda.
Me Julien- Gustave Kavaruganda, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), yabitangaje ubwo urwo rugaga rwizihizaga isabukuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2017.
Ati “Usanga akenshi babagana ari uko bafunzwe baguze isambu mu buryo butubahirije amategeko cyangwa se basabwe gukurikiranwaho ibyaha by’imisoro.
“Avoka agishwa inama igihe cyose yaba mu gushaka ko agukorera amasezerano ukumira ko havuka ibibazo byakugiraho ingaruka.”
Me Kalinganire Ignace Steven, umwe mu bagize urugaga rw’Abavoka avuga ko abantu bakwiye kubafata nk’abajyanama mu by’amategeko, kuko birinda abantu kujya mu nkiko.
Ati “Avoka ni ugira inama abantu uko bakwirinda ibibazo bishobora kuvuka kandi bikabagiraho ingaruka.Ni ugira inama abantu mu gushinga ibigo by’ubucuruzi no kubafasha gukemura ibibazo bitagiye mu nkiko byananirana akaba yagana inkiko.”
Uwo Munyamategeko agira inama abaturage kwita ku mategeko bakayagiraho ubumenyi bw’ibanze, kuko nta wavuga ko atayazi mu gihe agiye kumuhana ngo azabibonemo inyungu.
Mu myaka 20 ishize urugaga rw’Abavoka bo mu Rwanda,ruvuga ko twateye imbere n’abigitsina gore bakaruyoboka,ubu rukaba rufite abanyamuryango 1.200 hirya no hino mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|