
Tariki 19 Mutarama 2018, byari ibyishimo ku miryango myinshi nyuma y’ifungurwa ry’abagororwa 392 muri gereza zitandukanye mu gihugu. Icyatangaje ni abafungwa batanu bari barakatiwe igihano cya burundu barekuwe kuri uwo munsi.
Hilary Sengabo, umuvugizi wa RCS yavuze ko atari imbabazi bagiriwe kugira ngo barekurwe ahubwo ari uko bitwaye neza mu gifungo cyabo. Yasobanuye ko gufungurwa kwabo atari burundu ahubwo bazajya bahozwaho ijisho kugira ngo harebwe niba bazakomeza kuba intangarugero.
Yagize ati “Kurekurwa by’agateganyo biremewe ku muntu wakatiwe burundu, igihe nyuma y’imyaka 20 afunzwe agaragaje imyitwarire myiza ndetse n’ikinyabupfura.
“Ku bakatiwe igihano cy’imyaka 30 nabwo kurekurwa by’agateganyo birashoboka, mu gihe bamazemo 2/3 by’igifungo cyabo kandi bakaba baragaragaje kwitwara neza n’ikinyabupfura.”

Yasobanuye ko hari bimwe mu byaha bitemererwa gufungurwa by’agateganyo, birimo kuba umuntu yarakatiwe kubera icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye ikiremwamuntu, iyicarubozo n’itoteza.
CIP Sengabo avuga ko umugororwa wese wumva ko yujuje ibisabwa kugira ngo abe yafungurwa by’agateganyo, afite uburenganzira bwo kubisaba ku buyobozi bwa RCS nayo igakora isuzuma ikareba niba abyemerewe.
Ati “Biri mu burenganzira bw’abayobozi kureba niba umugororwa yemerewe imbabazi, kuko harebwa niba yararangwaga n’ikinyabupfura mu gihe yari afunze akanubahiriza amabwiriza n’amategego ya gereza.”

Mu bafunguwe harimo abana 18 bari bafungiwe muri Gereza ya Nyagatare, bemerewe gukomeza amasomo yabo nyuma ya gereza. Bo si imbabazi basabye ahubwo ni izo bahawe na Perezida wa Repubulika.
Aba bana bari barakatiwe imyaka 10 y’igifungo ariko bari bamazemo umwaka umwe gusa, ariko harimo n’abari barakatiwe hagati y’imyaka 3 kugera kuri 5.
Ohereza igitekerezo
|
Akabaye incwende ntikoga, niyo koze ntigacya ...
Prezida Ni umubyeyi Kandi mu bubasha ahabwa n’itegeko yemerewe gutanga imbabare aho bishoboka.