Banki yo mu Bufaransa irimo gukorwaho iperereza ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Banki yo mu Buransa yitwa BNP Paribas irimo gukorwaho iperereza kubera ikirego cyagejejwe mu butabera n’imiryango itegamiye kuri Leta muri icyo gihugu, iyishinja gutera Guverinomo yariho mu Rwanda inkunga yo kugura intwaro zo kwicisha Abatutsi muri Jenoside yo muri 1994.

Iyi banki yitwa BNP yatangiye gukurikiranwa
Iyi banki yitwa BNP yatangiye gukurikiranwa

Umwe mu bashinjacyaha bo mu Bufaransa yabwiye itangazamakuru ko, kuri uyu wa 25 Nzeri 2017 PNB Paribas ikurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi n’ubufatanyacyaha mu gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha mu Rukiko rwisumbuye rwa Paris bwemereye Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa (AFP) ko bwatangiye iperereza kuri iyo banki, kandi ko bufite n’izindi dosiye 25 zifitanye isano na Jonoside yakorewe Abatutsi burimo gukurikirana.

AFP yanditse ko icyo kirego kirimo gukorwaho iperereza n’abacamanza bashinzwe kuburanisha ibyaha bya Jenoside n’ibyaha by’intambara mu Rukiko rwisumbuye rwa Paris.

Imiryango itatu irimo Ishyirahamwe rirwanya ruswa (Sherpa), Impuzamiryango yo mu Bufaransa iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bashyikirizwa Ubutabera (CPCR) ndetse na Ibuka France, ishinja iyo banki iri mu zikomeye mu Bufaransa kuba yarateye inkunga Leta y’u Rwanda mu 1994 mu igurwa rya toni 80 z’intwaro.

Ni intwaro zaguzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara binyuranije n’umwanzuro wa Loni kuko yari yarafatiye Leta y’u Rwanda y’icyo gihe ibihano birimo no kutagurishwa intwaro.

Iyo miryango, ishingiye ku biteganywa n’amategeko ikaba yari yashyikirije ikirego ubutabera bw’Ubufaransa muri Kamena 2017.

Ni ku nshuro ya mbere banki yo mu Bufaransa igejejwe mu butabera ikekwaho icyaha cy’ubugambanyi n’ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo miryango ishinja PNB Paribas ivuga ko iyo banki ku wa 14 no ku wa 16 Kamena 1994 yahaye Leta y’u Rwanda miliyoni 1.3USD iyanyujije kuri konti Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yari ifiteyo maze yoherezwa kuri konti yo mu Busuwisi ya Willem Tertius Ehlers. Uyu Willem Tertius Ehlers akaba afite sosiyete icuruza intwaro muri Afurika y’Epfo.

Bukeye bw’aho, Ehlers na Col Théoneste Bagosora , ufatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba yarakatiwe igihano cya burundu na TPIR, ngo basinyaniye amasezerano mu Birwa bya Seychelles yo kugura toni 80 z’intwaro.

Bivugwa ko izo ntwaro zahise zoherezwa i Goma muri RDC zikinjizwa mu Rwanda zinyujijwe ku Gisenyi.

Kanda Hano usome inkuru ijyanye n’iyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka