Angola: Umukobwa w’uwahoze ari Perezida arashakishwa n’ubutabera

Inzego z’ubutabera muri Angola zasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos ku byaha akurikiranyweho byo kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye kompanyi y’ingufu ya Leta yitwa Sonagol.

Isabel dos Santos
Isabel dos Santos

Umushinjacyaha mukuru wa Angola Helder Pitta Groz yatangaje ko Isabel dos Santos aregwa n’abayobozi ba Angola gusesagura no kwiba umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye iyo kompanyi.

Ati “Leta ya Luanda yatanze ibirego byinshi bisaba Isabel kwishyura arenga miliyari $5 ariko kuva muri icyo gihe we yahakanye ibirego byose aregwa.

Kugeza ubu abayobozi ba Angola barimo gukorana na Interpol ngo babone uko Isabel atabwa muri yombi akaryozwa ibyaha akurikiranyweho.

Isabel mu kiganiro yagiranye na New York Times, yavuze ko yaboneka igihe cyose yakenerwa ngo abazwe ibyaha ashinjwa, ko atari ngombwa gutanga impapuro zimushakisha.

Ati: “Aho ntuye harazwi, ntabwo nihishe ntabwo nahunze kuko mba i London uwanshaka wese yambona”.

Inkiko zo muri Angola zivuga ko Isabel yasahuye imitungo ya rubanda akajya kuyishyira mu gihugu cya Portugal ariko nyuma iza gufatirwa ntiyongera kuyigiraho uburenganzira nyuma yaho bitangarijwe ko atari ibye bwite.

Isabel nyuma y’uko Se avuye ku butegetsi nawe ntiyatinze mu myanya y’ubuyobozi yari afite kuko 2017.

Kuva muri 2017, Eduardo avuye ku butegetsi nyuma y’imyaka 38 ategeka Angola Isabel yakunze kugaragara ashyamiranye n’ubutegetsi buriho kuko atigeze avuga rumwe nabwo.

Mu 2011, Isabel yatangajwe na Forbes nk’umugore ukize kurusha abandi muri Africa n’umutungu wabarirwaga kuri miliyari $3.,5 ubu avuga ko ibirego ashinjwa bifite imvo za politiki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muli Africa,abana b’abategetsi benshi barakira cyane kubera ko ba SE basahura igihugu.Urundi rugero rwiza ni Equatorial Guinea.Umuhungu wa president afite amato,amazu,imodoka,etc...bihenze cyane.Bakibagirwa ko kwiba ari icyaha kandi ejo bazapfa bakabisiga byose.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka