Angola: Minisitiri Busingye yasinyanye amasezerano y’imikoranire na mugenzi we Tavares

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ari muri Angola, ku butumire bwa mugenzi we w’umutekano imbere mu gihugu cya Angola Angelo de Barros Veiga Tavares, banasinyana amasezerano y’imikoranire.

Minisitiri Busingye na mugenzi we Minisitiri Tavares nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire
Minisitiri Busingye na mugenzi we Minisitiri Tavares nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire

Intego nyamukuru y’uru rugendo, ni ugushimangira umubano mwiza hagati y’izi nzego zombi, nk’uko babisabwe n’abakuru b’ibihugu.

Aba bayobozi bombi banashyize umukono ku masezerano ku bufatanye mu by’umutekano, hashyirwaho igitabo gikubiyemo ibirebana n’imikoranire mishya kandi ifite ingufu hagati ya minisiteri y’umutekano mu gihugu cya Angola na minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda.

Kuri uyu munsi kandi, itsinda ryavuye mu Rwanda, ryagiranye ibiganiro n’itsinda ryo muri Angola banashyira imikono ku masezerano atandukanye, nyuma ba minisitiri nabo bagirana ibiganiro, byibanze ku buryo umubano w’ibihugu byombi warushaho kuba mwiza.

Mu ruzinduko minitiri Busingye yasoje muri Angola, yanaganiriye n’intumwa nkuru ya leta ya Angola Helder Pitta Gros, ndetse na minisitiri w’ubutabera wa Angola Francisco Queiros baganira ku ngingo zitandukanye zireba inzego zombi.

Minisitiri Busingye yanasuye kandi polisi n’urwego rushinzwe iperereza rwa Angola, asura izindi nzego zishinzwe umutekano muri Angola anasobanurirwa byinshi mu mikorere yazo.

Mu bindi Minisitiri Busingye yasuye harimo urwibutso rwa perezida wa mbere wa Angola Dr Antonio Agostinho Neto, aranamwunamira.

Asoza uruzinduko rwe, minisitiri Busingye na mugenzi we wa Angola bashyize umukono ku masezerano akubiyemo iby’ingenzi ibihugu bihuriyeho kandi bigomba gushyira mu bikorwa mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka