Amayeri y’ibifi binini atuma kubita muri yombi bigorana - Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko buhora iteka bushakisha uburyo bwafata abantu bakomeye barya ruswa (abakunze kwitwa ‘ibifi binini’) kugira ngo bahanwe n’amategeko.

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana (ibumoso) avuga ko ubushinjacyaha buhora bushakisha uko bwafata abakomeye barya ruswa
Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana (ibumoso) avuga ko ubushinjacyaha buhora bushakisha uko bwafata abakomeye barya ruswa

Umushinjacyaha mukuru, Jean Bosco Mutangana, yavuze ko mu bayobozi bakomeye harimo abarya ruswa, ariko ko bafite amayeri menshi yo kwihisha ubutabera ku buryo kubafata bitoroshye.

Byatangarijwe mu kiganiro urukiko rw’ikirenga n’ubushinjacyaha bagiranye n’itangazamakuru ku wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, hatangizwa icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

Muri iki kiganiro hagaragajwe ko abenshi mu bakurikiranweho icyaha cya ruswa ari abaturage baciriritse, biganje mu cyiciro cy’abakora ubuhinzi, abashoferi ndetse n’abandi.

Ikiganiro cyitabiriwe n'inzego zinyuranye zifite aho zihurira n'ubutabera
Ikiganiro cyitabiriwe n’inzego zinyuranye zifite aho zihurira n’ubutabera

Nyamara ariko, Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutanga yavuze ko no mu cyiciro cy’abayobozi mu nzego zinyuranye harimo abarya ruswa, kandi ko ubushinjacyaha buhora bushaka uko bwabafata.

Ati ”Dukunda kuvuga ngo imbere y’amategeko nta munini nta muto, ariko rwose twemera ko hari n’abakomeye bayijandikamo, abo natwe turaribwaribwa kugira ngo tubafate.”

“Ni na bo bayijandikamo cyane. Bariya batagaragara b’abayobozi, bari mu masoko ya Leta, bakorana na ba rwiyemezamirimo, bafungura amabahasha y’amasoko, n’ibindi byinshi, ngira ngo abo ni bo bakwitwa ibifi binini”.

Mutangana ariko yavuze ko gufata aba bantu bigoranye, kuko bafite ubwenge bwinshi bwo kuyihisha.

Yavuze ko ubushinjacyaha buhora bushakisha amakuru ku bantu bakomeye barya ruswa ngo bahanwe, kuko iyo iki cyaha gihanwe haherewe kuri bene abo ari bwo iba ihanwe bya nyabyo.

Ati ”Icyo nababwira ni uko ruswa ihanwa bikumvikana neza ko yahanwe, iyo duhannye duhereye hejuru kuri ba bandi bakomeye. Ibyiciro by’abashoferi birahari ba bandi batanga ruswa, ariko bariya si bo batanga menshi. Abaka menshi ni bariya bakomeye. Iyo rero bahanwe ni bwo ruswa iba ihanwe, kuko ubutumwa buba butanzwe kuva hejuru mu bushorishori”.

Muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa cyatangijwe, insanganyamatsiko igira iti “Nta kibazo gikemurwa na ruswa mu rukiko, izere ubutabera”.

Hazibandwa ku bikorwa birimo guca imanza zirebana na ruswa mu nkiko zose, ndetse hakazajya hanatangwa ibiganiro ku kurwanya ruswa, mbere y’uko iburanisha ritangira mu rukiko.

Visi perezida w'urukiko rw'ikirenga Kayitesi Zainabu Sylvie (uri hagati) yasabye abaturage kwizera inkiko
Visi perezida w’urukiko rw’ikirenga Kayitesi Zainabu Sylvie (uri hagati) yasabye abaturage kwizera inkiko

Umuyobozi wungirije w’urukiko rw’ikirenga Kayitesi Zainabu Sylvie, yasabye abaturage kwizera ubutabera, kuko inshingano z’umucamanza ari ugutanga ubutabera akarenganura abarengana kandi abagomba guhanwa bagahanwa.

Ati ”Inshingano z’umucamanza ni ugutanga ubutabera, ahubwo abashaka kumuyobya ni abashaka kumwinjiza mu bikorwa bya ruswa, ariko we icyo agomba kugira mu mutima we ni ugutanga ubutabera, akabuha ubukwiriye, utabukwiriye agahanwa kuko n’ubundi ababurana ari babiri, umwe aba yigiza nkana”.

Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ubucamanza hamaze guburanishwa imanza 59 zirebana na ruswa, zarezwemo abantu 68.

Mu nkiko ho, mu mwaka ushize wa 2018, haburanishijwe abanditsi b’inkiko babiri banahamwa n’icyaha cya ruswa, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2017 hari haburanishijwe umwanditsi umwe.

Ruswa kandi ngo inagaragara mu bashinjacyaha cyane cyane abo ku rwego rw’ibanze, mu bahesha b’inkiko b’umwuga ndetse no mu bunganira abantu mu nkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Karabananiye rero nimwegure.

Mbarimombazi yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Abantu bakira badakoze "amanyanga" ni bake cyane.Abantu bumva ubuzima gusa ari ifaranga.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,nubwo ari bake,Yesu azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

gatera yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Erega imbifi mbinini nimbingahe mbifunze nimbifunze mbikatirwa umwaka umwe bakajijisha ariko rumbanda rugufi mbakaruhera kuritanu mbirazwi chana nutanze amakuru iyo utakuyemo akarenge kawe urahagwa nufite amakuru ntabona uwo ayabwira niyo umbivunze bucha byangenze kwabos nkungirago abaherenze kare mbankine afer turambazi beshi ufite kash ntacho aba

johni yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Wowe wandika ibinyarwanda bisa bitya uri uwahehe ? subira ku ishuri utangirire mu kibura-mwaka ureke kujya wandika ibitagira umutwe n’ikibuno

bigabo yanditse ku itariki ya: 12-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka