Afunzwe akurikiranweho kwaka ruswa y’ibihumbi 100RWf uwarokotse Jenoside

Umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe abatishoboye afunze akurikiranweho kwaka ruswa umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amushyire ku rutonde rw’abagomba kubakirwa inzu.

Umukozi wo mu Karere ka Burera ushinzwe abatishoboye yatawe muri yombi
Umukozi wo mu Karere ka Burera ushinzwe abatishoboye yatawe muri yombi

Hashize iminsi irenga ine uwo mukozi atawe muri yombi ku buryo yanamaze gushyikirizwa ubutabera.

Yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umugore yatse ruswa y’imihumbi 100Frw, utuye mu Murenge wa Rugarama.

Acyakwa iyo ruswa uwo mugore yahise abibwira ubuyobozi. Yahise agirwa inama yo gufatisha uwo mukozi maze bamuha ibihumbi 50RWf arayamushyira, akiyakira bahita bamuta muri yombi.

Abaganiriye na Kigali Today bahamya ko ayo makuru ari impamo. Birashoboka ko ngo hari n’abandi uwo mukozi w’Akarere ka Burera ashobora kuba yaratse ruswa kuko yari amaze iminsi ajya mu mirenge kureba abarokotse Jenoside batishoboye bagomba kuzubakirwa.

Umuvugizi akaba n’umugenzacyaha mukuru wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasasira Innocent, yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo mukozi w’Akarere ka Burera.

Ahamya ko akurikiranweho icyaha cyo kwaka ruswa. Yirinze kugira byinshi atangaza kubera ko ngo bamaze kumushyikiriza urukiko.

Uwo mukozi w’Akarere ka Burera watawe muri yombi amaze igihe kirekire akorera muri ako karere kuko yanabaye umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umwe mu mirenge igize ako karere.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa yahanwa hakurikijwe ingingo ya 634 iri mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugera ku nshuro icumi z’ayo yatse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka