Abihisha inyuma y’ibyuho byabaga mu mategeko ahana ruswa baraburirwa

Ihuriro ry’abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda riharanira kurwanya ruswa (APNAC Rwanda) riravuga ko igihe cyageze cyo guhagurukira icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, hazibwa ubyuho by’amategeko atari asobanutse neza,bigatuma hari ababyihisha inyuma.

Senateri Mukasine Marie Claire wari uyoboye ibi biganiro
Senateri Mukasine Marie Claire wari uyoboye ibi biganiro

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ukuboza 2017 mu nama nyunguranabitekerezo ku guhangana na ruswa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zafatwa mu kuyirwanya.

Ni inama yari ihuriwemo n’Abasenateri, Abadepite, Inzego z’ubutabera, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta n’abandi, ikaba yafunguwe na Senateri Mukasine Marie Claire, umuyobozi w’iryo huriro.

Senateri Mukasine yavuze ko iryo huriro ryishimira intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo gusa asobanura ko hari ibyuho mu mategeko ahana ruswa mu Rwanda ariko ko byatangiye kuzibwa.

Yagize ati " Amategeko ariho yo kurwanya ruswa arimo ibyuho ariko turashima ko byatangiye gusibwa binyuze mu mategeko mashya arimo kuvugururwa hagamijwe kurwanya ibyaha birimo na ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo".

Aimable Havugiyaremye, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko yavuze ko ibyo byuho bigaragara mu kurwanya ruswa ndetse bituma abiyikurikiranweho badahanwa by’intangarugero.

Yagize ati" Hari ibyaha bifitanye isano na ruswa usanga ibihano byabyo bigaragaramo intera nini mu kubihana kuko hari ubwo umucamanza atanga igihano gito".

Havugiyaremye yavuze ko nko gusaba no kwaka indonke bihanishwa igihano cy’igifungo kiva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Ati" Urumva ko intera iri hagati y’iyo myaka ari nini umucamanza ashobora gutanga igihano gito nk’uko kiri mu itegeko,urumva rero ko harimo icyuho rimwe na rimwe igihano ugasanga kidahuye n’uburemere bw’icyaha kiba cyakozwe gifitanye isano na ruswa".

Abafite aho bahuriye bose no kurwanya ruswa mu Rwanda bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabereye mu Nteko
Abafite aho bahuriye bose no kurwanya ruswa mu Rwanda bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yabereye mu Nteko

Akomoza ku bindi byuho bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo bigaragara mu mategeko yavuze ko kuba nta buryozwacyaha bubaho k’uwatanze ruswa cyangwa uwayakiriye agamije gufasha ubutabera kuyimenyekanisha na byo birimo icyuho.

Yagaragaje ko bitandukanye n’ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’umuryango w’abibumbye yabereye i New York ku wa 31/10/2003 arebana no kurwanya ruswa.

Yunzemo ati" Gushora umuntu mu cyaha ugamije kubona uko umuhana ntibyemewe muri ayo masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono".

Kuba ibyuho byinshi byari bikiboneka mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda birimo na ruswa, hari icyizere ko amategeko arimo kuvugururwa azaba atomoye ngo kuko kugeza ubu hari ibyo wasangaga ari amakosa kandi ari ibyaha nk’uko Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru yabitangaje.

Bamwe mu bagize ihuriro rirwanya ruswa mu Nteko Ishinga amategeko y'u Rwanda
Bamwe mu bagize ihuriro rirwanya ruswa mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda

Yavuze ko hari ibyuho mu mategeko ahana y’u Rwanda byatezaga imikorere mibi ihombya leta amafaranga menshi bikanayihendesha,kandi iyo mikorere ntishobore gukurikiranwa nk’icyaha.

Ashima ivugurura ry’amategeko ariho muri iki gihe mu Rwanda, Jean Bosco Mutangana yavuze ko ibyo byuho byose bizazibwa ndetse ko batanze ibitekerezo babisaba.

Yagize ati" Ntabwo dushimishijwe no gufunga Abanyarwanda ariko abahamwe n’ibyaha bagomba kujya babihanirwa bahabwa ibihano bihwanye n’ibyaha byakozwe".

Mutangana yavuze ko akenshi ibyuho biri mu mategeko byifashishwaga n’abavoka ugasanga bikomereye ubushinjacyaha mu manza ziba zaregewe inkiko.

Ati " Avoka agira amayeri nk’igihumbi yo gusenya ubushinjacyaha kandi ni uburenganzira bwe rero ibyuho byose bigomba gusibwa".

Abadepite bagize ihuriro rirwanya ruswa bashimye iryo vugururwa ry’amategeko agamije kuziba ibyo byuho by’abarya ruswa biswe ibisambo byasabiwe no kujya bishyirwa ku karubanda.

Ihuriro rya APNAC- Rwanda ryashyizweho ku itariki ya 10 Mutarama 2005 mu buryo bwo gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka