Abavoka basabwe kwirinda ruswa ivugwa mu rwego rw’Ubutabera

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye abagize Urugaga rw’Abavoka (RBA) mu Rwanda kurandura ruswa ivugwa mu rugaga.

Ibi yabigarutseho tariki ya 21 Ukwakira 2022, mu muhango wo kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 uru rugaga rumaze rushinzwe.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye Abavoka kurwanya ruswa mu Butabera
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye Abavoka kurwanya ruswa mu Butabera

Yavuze ko ko inzego z’ubutabera harimo na RBA zikwiye kuzamura inzego zazo kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bitandukanye bya tekinike hongerwa ubumenyi n’amahugurwa, kandi abanyamategeko n’abacamanza bakaba biteguye ku buryo buhagije.

Ni byo Dr Ntezilyayo Faustin yasobanuye, ati “Hakenewe kongerwa ingufu mu kurwanya ruswa kuko yonona imikorere myiza y’urwego rw’abanyamategeko.”

Yasabye Urugaga rw’Abavoka gukorana n’izindi nzego z’ubutabera mu kurandura burundu ruswa ivugwa mu butabera.

Yongeyeho ko gukorera hamwe bizafasha kubaka umuco w’ubutabera ari ryo shingiro ryo kwihutisha umutekano n’iterambere u Rwanda rwifuza.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yagaragaje ko n’ubwo hari byinshi byakozwe mu myaka 25 urugaga rumaze rushinzwe, hakiri imbogamizi mu bigendanye n’imyitwarire igenga umwuga, aho bakomeje gufasha abavoka bato binyuze mu mahugurwa no kubagira inama.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse

Yagaragaje kandi ko imibereho myiza y’abavoka itaragera ku rugero rushimishije bityo ko bateganya kugirana imikoranire myiza n’ibigo by’imbere mu gihugu kuko bafite umubare munini w’abanyamuryango.

Zimwe mu mbogamizi yagaragaje ni ku bavoka bunganira abadafite amikoro bishyurirwa na Leta, aho abavoka babunganira bahabwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi ariko akiri make ugereranyije n’ibikorwa.

Yasobanuye ko ari make kubera ko usanga ashobora guhabwa imanza 30 mu kwezi kandi ziri mu bice bitandukanye by’igihugu bityo ko hakenewe ko Guverinoma yakongera ingengo y’imari itangwa ariko kandi n’ibigo by’imari bishobora kubigiramo uruhare.

Ati “Ni inshingano y’urugaga na Leta ko igihe cyose hari umuntu ufite urubanza cyangwa ikibazo cyo mu nkiko akeneye umwavoka agomba kumuhabwa amaze kugaragaza ko abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Icyo dushaka kunoza ni uburyo bwo gufasha aba bantu babikora.”

Me Nkundabarashi yavuze ko bishimira kuba kuri ubu uru rugaga rufite aho rukorera, rukanagira imitungo yarwo bwite igiye gufasha mu kunoza neza imitangire y’imisanzu ndetse no kwishyura abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yasabye abavoka bato gukomeza gukora cyane kuko ari bo hazaza h’urugaga n’ubutabera buboneye ku Banyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uko birikose ntizacika kuko murukiko baramohnteye

HAKIZAYEZU theophile yanditse ku itariki ya: 23-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka