Rutabingwa avuga ko kunganirwa mu mategeko ari uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba ariyo mpamvu umukiriya akwiye kugirirwa ibanga.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Niba umukiriya akubwiye ikintu, ibyo wamuganirije bigomba gutangazwa mu butabera gusa”.
Abavoka 172 barahiriye kuba abanyamuryango bashya b’uru rugaga; bahise buzuza 784 rumaze kugira kuva rwashingwa.
Ubwo barahiraga, abavoka bashya muri uru rugaga basabwe kugira aho bakorera hazwi mu rwego rwo koroshya igenzura.
Rutabingwa yasobanuye ko kugenzura imyitwarire y’abavoka bagize uru urugaga babifashwamo n’akanama gashinzwe kugenzura imikorere ya buri mu avoka.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|