Abavoka 21 bahagaritswe hashingiwe ku makosa y’umwuga bakoze

Me Thierry Kevin Gatete uzwi ku mazina ya Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, ari mu Bavoka 21 bahagaritswe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire y’Abavoka, hashingiwe ku byemezo by’iyo Komisiyo yateranye mu kwezi kwa Nyakanga 2025 igasuzuma ndetse igafata umwanzuro kuri dosiye z’Abavoka bakoze amakosa y’umwuga.

Abo Bavoka ntibafite uburenganzira bwo kugira uwo bunganira muri icyo gihe bahagaritswemo. Me Gatete yahagaritswe mu gihe cy’imyaka ibiri. Harimo n’abahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu.

Harimo kandi Me Gatama Cassien wahagaritswe mu gihe kitagaragajwe (Radiation) bisobanuye ko ari nk’aho yahagaritswe burundu mu mwuga. Nyuma y’imyaka itanu nibwo ashobora gusaba gusubizwa mu mwuga, hakabaho gusuzuma ubusabe bwe.

Abandi bahagaritswe, mu gihe bazaba barangije ibihano bahawe, na bo bashobora kwandikira Inama y’Urugaga rw’Abavoka (Conseil de l’Ordre) bayisaba gusubizwa mu mwuga, igasuzuma ubusabe bwabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka