Abatuye ‘Bannyahe’ bashoye Leta mu rubanza rwa miliyoni 100Frw

Abaturage bo muri Bannyahe bareze leta kubimura ku ngufu, none barasaba impozamarira za miliyoni 100Frw kubera igihombo byabateye.

Inzu babagamo ugereranije n'igishushanyo mbonera cy'aho bazimurirwa
Inzu babagamo ugereranije n’igishushanyo mbonera cy’aho bazimurirwa

Ako gace gaherereye mu Mudugudu wa Kangondo I na Kangondo II mu Kagari ka Nyarutarama, mu Murenge wa Remera, bagejeje ikirego cyabo mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Icyo kirego cyarezwemo Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’Umujyi wa Kigali n’ Akarere ka Gasabo, aho abaturage basaba ko bishyurwa amafaranga aho guhabwa ingurane y’inzu zo kubamo.

Mu mpapuro zitanga ikirego zashyikirijwe urukiko kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2018, abaturage basaba ko bahabwa n’inyongera ya 5% kubera ihungabana batewe no gushaka kwimurwa ku ngufu ndetse n’andi miliyoni 5Frw yo kwishyura ubunganira mu mategeko.

Gahunda yo kwimura abatuye muri Bannyahe yatangiye mu mpera za 2017, nyuma y’uko sosiyete y’ishoramari "Savannah Creek Development "ihuriweho n’u Rwanda n’abashoramari bo mu gihugu cya Finiland bemereye Umujyi wa Kigali kubakira abatuye ako gace inzu zifite agaciro ka miliyari 48Frw,nabo bagatwara ubutaka bwabo.

Uwo mudugudu bagomba kwimurirwamo,wubatswe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Busanza.

Amasezerano amaze kumvikanwaho n’Umujyi wa Kigali, Savanah yasabwe kubanza kubaka inzu kugira ngo abaturage bazabone aho bahita batuzwa.

N’ubwo yari inkuru nziza ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali,benshi mu batuye muri ako gace ntibayishimiye, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Umwe mu bahakorera umwuga w’ubudozozi yagize ati “Kuva muri aka gace ni ibintu bitubabaje ku buryo tutazahibagirwa.”

Muri Mata uyu mwaka, umwunganizi wa bo mu by’amategeko yari yandikiye Umujyi wa Kigali n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo abasaba guhindura ibyo bagenderaho mu kwimura abo baturage cyangwa bakabarega.

Muri Kamena 2018,nibwo bakiriye ibaruwa iturutse mu Karere ka Gasabo ibamenyesha ko nta kizahindurwa mu byemezo byafashwe byo kubimura n’igihe bizakorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mana we ndumva bitoroshye nahitwa bishenyi kamonyi bimuye abacuruzi mugihe cy,ukwezi kumwe ntaningura kuri banyiri mazu kuburyo nabahatuye basabwa kwimuka ibyo birareba abari munsi y,umuhanda Bose batitaye ngo ufite icyangombwa

mary yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

erega burya kwigisha n’uguhozaho,gusa n’abayobozi bajye bemera ko nabo bakwiriye kugir’ibyo biga kuko gukoresha ingufu cyane no kutava kw’izima biter’abaturage kwibaz’ikibyihishe inyuma kdi nta nacyo,buriya baba barabahay’amafranga akabapfira ubusa mu gihe abahaw’inzu nziza bazituyemo bigatera kwicuza ubutaha abazakurikiraho bazatereta Leta ngo ireke amafranga,ariko rwose gufunga défense si byiza biboneka nabi

bbbbb yanditse ku itariki ya: 14-07-2018  →  Musubize

Ubwose murumva atarakarengane?Ngewe haribintu murwanda bakora bikansetsa!!! Kwimura abantu kubera ibikorwa tusange turabyemerape arkc no kumuhitiramo aho kuba? Abantu bize bafite ubwenge abantu bikoze kwikofi bakagura bakubaka nonengo mugiye kububakira??? Byaba ari akarengane gakabije

Mathieu yanditse ku itariki ya: 14-07-2018  →  Musubize

Ubwose murumva atarakarengane?Ngewe haribintu murwanda bakora bikansetsa!!! Kwimura abantu kubera ibikorwa tusange turabyemerape arkc no kumuhitiramo aho kuba? Abantu bize bafite ubwenge abantu bikoze kwikofi bakagura bakubaka nonengo mugiye kububakira??? Byaba ari akarengane gakabije

Mathieu yanditse ku itariki ya: 14-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka