Abasirikare barahiriye Minisitiri w’Intebe guca imanza zitabera

Minisitiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente yarahije abacamanza ba gisirikare bari basanzwe mu mirimo, abibutsa kudatatira serivisi nziza zisanzwe zizwi ku ngabo z’u Rwanda.

Lt Col Bernard Rugamba Visi perezida w'urukiko rukuru rwa gisirikare
Lt Col Bernard Rugamba Visi perezida w’urukiko rukuru rwa gisirikare

Abarahiye nabo bemera ko gucira imanza abasirikare bagenzi babo bisaba ubunyangamugayo bw’ikirenga no gukurikiza amategeko kuko ngo bazaba babikorera abavandimwe babo.

Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare, Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana wari usanzwe akorera urwo rukiko hamwe n’Umucamanza Lt Col Innocent Nkubana, barahiriye imirimo mishya kuri uyu wa gatatu.

Aba bacamanza mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare baherukaga kwemezwa n’Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 21 Mutamara uyu mwaka.

Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente avuga ko nta guhuzagurika kugomba kugaragara kuri aba bacamanza ba gisirikare bitewe n’uko ngo bari basanzwe bakora iyo mirimo, ariko abibutsa kuzakomeza guharanira isura nziza amenyereye ku Ngabo z’u Rwanda.

Ati “Inshingano zanyu murazizi neza, gusa icyo Guverinoma y’u Rwanda ibibutsa, ni ukuzarushaho gukora kinyamwuga nk’inyangamugayo, muzarushaho gutanga serivisi nziza nk’uko tubizi ku Ngabo z’u Rwanda aho ziri hose”.

Ministiri w’Intebe yabibukije gukorana neza n’inzego zose hamwe no kwakira neza ababagana, ndetse abizeza ubufasha burimo ibikoresho n’amahugurwa.

Ku rundi ruhande, Visi Perezida mushya w’Urukiko Rukuru rwa gisirikare, Lt Col Bernard Rugamba Hategekimana, avuga ko bitoroshye gucira imanza abasirikare nawe ari we, kuko ngo babana bakanakorana nk’abavandimwe.

Ati “Ugomba kuba intabera yo ku rwego rwo hejuru kuko mu gisirikare turi abavandimwe, tuba dufitanye ubumwe bukomeye cyane, rero iyo duca imanza tugomba gukurikiza amategeko”.

“Ugomba kumenya ko ibyo ukora ubyumva neza kandi ugatanga ubutabera bukwiriye”.

Aba bacamanza ba gisirikare barahiriye imbere ya Minisitiri w’Intebe wari kumwe n’abakuru b’Ingabo z’u Rwanda bo mu byiciro bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mistake: umuntu aguma mu mwanya umwe imyaka 20?
ese ubundi inkiko za gisirikare ninde uzikorera igenzura?
mwazasishyize under ubugenzuzi bw’inkiko?
raporo babaha muzemera mushingiye kuki?

muhindure yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka