Abasenateri bagiye gukora ubuvugizi ku bibazo byo muri gereza ya Rilima

Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwandan, Bizimana Jean Damascene, ejo, yatangaje ko komisiyo ayoboye igiye gukorera ubuvugizi ibibazo bijyanye n’ubutabera by’abafungiye muri gereza ya Rilima ndetse n’abakora ibihano nsimbura gifungo y’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu karere ka Bugesera.

Ubwo yasuraga gereza ya Rilima ndetse n’abakora imirimo nsumburagifungo, Perezida w’iyo komisiyo Senateri Bizimana Jean Damascene yavuze ko Ibibazo byinshi byagaragarijwe n’infungwa n’abagororwa bishingiye ahanini ku butabera.

Hari aho inkiko zisanzwe cyangwa inkiko gacaca zitarangije imanza burundu, abamaze igihe kirekire bafunze nta madosiye, abajuririye imanza zabo bakaba baratinze kuburana, abasaza n’abarwayi, ndetse n’abafungiye kure y’imiryango yabo bikayigora kubasura n’ibindi.

Senateri Bizimana yagize ati “ tuzabiganiraho n’inzego zibishinzwe hakorwe ubuvugizi maze amategeko yubahirizwe”.

Aba ba senateri basuye gereza ya Rilima muri gahunda yo gukurikirana iyubahirizwa ry’itegeko rishyiraho urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa no kureba imikorere yarwo n’ibibazo bihari.

Umwihariko w’iyi gereza ngo ni uko irimo abasaza n’abakecuru benshi, bagaragaje ko bafungiwe kure y’imiryango yabo. Abenshi muri bo baturutse mu ntara y’amajyepfo, ubwo bimuraga gereza ya Nyanza n’igice cya gereza ya Butare.
Abo basaza ngo bazanywe gufungirwa i Ririma ariko ngo ntibiborohera gusurwa n’imiryango yabo.

Iyo komisiyo yanasuye ibikorwa by’iterambere bya gereza ya Rilima yishimira uburyo iyo gereza itagikoresha inkwi ahubwo isigaye yifashisha nyiramugengeri na biogaz mu guteka ibyo kurya by’imfungwa n’abagororwa. Ibi ngo bizatuma harengerwa amashyamba n’ubundi yari make mu karere ka Bugesera.

Iyi gereza ya Ririma ni iya 11 muri 13 zigomba gusurwa n’iyo komisiyo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka