Abarenga 80,000 ntibagisiragira mu nkiko kubera ikoranabuhanga

Inzego z’Ubutabera mu Rwanda ziravuga ko ikoranabuhanga ryiswe "Case Management System (CMS)" rifasha abantu gutanga ibirego no kubikurikirana batagiye mu nkiko, ryagabanyije umubare munini w’Abaturarwanda basiragiraga mu nkiko.

Ikoranabuhanga ryagabanyije umubare w'abasiragiraga mu nkiko
Ikoranabuhanga ryagabanyije umubare w’abasiragiraga mu nkiko

Byatangajwe kuri uyu wa 12 Kamena 2019, mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali, igamije gusuzuma uburyo ikoranabuhanga ryateza imbere ubutabera.

Inkiko za gisivili mu Rwanda zigaragaza ko abantu batanga ibirego buri mwaka batajya bajya munsi y’ibihumbi 80, kandi imibare yabo ngo ikomeje kwiyongera, aho yageze ku barenga bihumbi 115 mu mwaka ushize wa 2018.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege avuga ko iyo batagira CMS, kuri ubu ngo inkiko zari kuba zaratakarijwe icyizere kandi abaturage bakarushaho gukena bitewe no guhora mu ngendo zidashira bagana inkiko.

Ati "Ububiko bw’amadosiye y’ibirego bwashoboraga kwangirika, gufatwa n’inkongi y’umuriro, dosiye y’urubanza yashoboraga gutakara ababishinzwe babigambiriye cyangwa batabigambiye".

"Kuri ubu ikoranabuhanga rya CMS ryaruhuye abaturage ribarinda gutakaza igihe n’amafaranga bajya gutanga ibirego mu nkiko".

"Bibafasha kandi gukurikirana ibirego n’imanza aho baba bari hose ku buryo umuntu amenya aho urubanza rugeze n’igihe rwasubitswe, bikanamurinda ibibazo (bya ruswa) kuko ntaho ahurira n’abakozi b’inkiko".

Prof. Sam Rugege uyobora Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda ararata ikoranabuhanga rya CMS
Prof. Sam Rugege uyobora Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda ararata ikoranabuhanga rya CMS

Kugeza ubu nta yandi mahitamo asigaye yo gutanga ikirego mu rukiko uretse gukoresha ikoranabuhanga rya CMS.

Icyakora Prof. Sam Rugege avuga ko hari abagifite ubwoba bw’uko imanza zabo zabonwa n’abatabishinzwe ngo bashobora kwibira amabanga abo baburana.

Yongeraho kandi ko hari nka 1% by’abaturage bakijya ku nkiko gutanga ibirego, hakaba na 3% by’abajya ku nkiko guteza kashi ku madosiye y’imanza zabo.

CMS kandi ikoreshwa n’inzego z’ubutabera ku buryo zigenda zihererekanya amadosiye y’imanza kuva ku mugenzacyaha kugera ku muhesha w’inkiko ari we urangiza imanza.

Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanga cyitwa ‘Synergy’ cyashyizeho ikoranabuhanga rya CMS, Adam Watson avuga ko nta mpungenge abakiriya baryo bagakwiye kugira, kuko ngo hari imyirondoro n’imibare y’ibanga bidashobora kumenywa n’undi wese utari nyir’idosiye n’abashinzwe kuburanisha urubanza rwe.

Watson agira ati "Iri koranabuhanga ririzewe, dosiye y’urubanza rw’umuntu irarinzwe cyane ku buryo we yayibona aho ageze hose ariko nta wundi muntu wayigeraho, nta mpamvu yo kugira ubwoba rero kuko umutekano wayo urarinzwe 100%".

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Stephen Rodriques avuga ko ikoranabuhanga rya CMS mu Rwanda baritanzeho amadolari ya Amerika miliyoni 1.5 yo kuryubaka, (ahwanye n’amanyarwanda arenga miliyari imwe na miliyoni 300).

Yizeza ko bazakomeza guteza imbere iri koranabuhanga haba mu kuryigisha abaturage ndetse no guhugura inzego zishinzwe kurikoresha.

Bitewe n’uko hari abaturage batazi uburyo batanga bakanakurikirana ibirego byabo mu nkiko hakoreshejwe CMS, bagirwa inama yo kwifashisha abanyamategeko b’ubuntu bashyizweho na Leta cyangwa bakagana inzu zicururizwamo murandasi (Cyber café).

 I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga igamije gusuzuma uburyo ikoranabuhanga ryateza imbere ubutabera
I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga igamije gusuzuma uburyo ikoranabuhanga ryateza imbere ubutabera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka