Abanyarwanda 4% gusa nibo basobanukiwe amategeko

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu mwaka wa 2017, bwagaragaje ko abanyarwanda 4% gusa aribo basobanukiwe amategeko.

Andrew Kananga, uyobora Legal Aid Forum
Andrew Kananga, uyobora Legal Aid Forum

Kubera iyi mpamvu, iri huriro ryatangije umushinga wo gutanga serivisi z’ubufasha mu by’amategeko hifashishijwe ikorabuhanga rya telefoni igendanwa.

Ubu buryo bufasha umuturage kumenya amategeko no guhabwa ubufasha mu mategeko, akoresheje telefoni igendanwa iyo ariyo yose.

Muri iyi gahunda, higishwa amategeko hifashishijwe ubutumwa bugufi bwa telefoni, aho umuturage akanda *845#, agakurikiza amabwiriza.

Hari kandi uburyo bwo kwigisha amategeko hakoreshejwe uburyo bwo guhamagara, uho ukeneye iyi serivisi ahamagara 845 ku buntu, akumva amakuru atandukanye.

Umuturage kandi ashobora gusaba kuvugana n’umunyamategeko, akamuha ibisobanuro birambuye ndetse byaba ngombwa uwahamagaye akaba yahabwa umunyamategeko wo kumwunganira.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) Kananga Andrew, avuga ko kuva iyi gahunda yatangira abaturage batangiye kuyitabira ku buryo bushimishije, akizera ko abaturage bagiye kurushaho gusobanukirwa amategeko.

Ati ”Tumaze amezi atandatu dushyizeho ubu buryo, ariko abantu bamaze kumva ubutumwa ni abantu ibihumbi 366, naho abasomye ubutumwa bugufi ni abantu 150. Muri ibyo byose icyadushimishije ni uko ukeneye amakuru arenzeho, dufite ikintu bita (call center), n’abanyamategeko bakora amasaha umunani ku munsi, iyo usomye ziriya message, cyangwa ukumva audio ntunyurwe, hari ubundi buryo bwo guhamagara ugasobanuza byimbitse ku kibazo wifuza ko bagusobanurira”.

Mu rwego rwo kwigisha abaturage amategeko kandi, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, kuva kuri uyu wa 30 Mata 2019 rwatangiye gahunda yo kuzenguruka mu ntara zose, bigisha abaturage amategeko ndetse no gukumira ibyaha.

Umunyabanga mukuru wa RIB Jannot Ruhunga, avuga ko muri uku kwigisha hakenewe uruhare rwa buri wese, ariko by’umwihariko itangazamakuru rikagaragaza uruhare rwaryo mu gukumira ibyaha.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu imikoranire y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB n’itangazamakuru ari myiza, agasaba itangazamakuru gukomeza gushyigikira iyo mikoranire.

Ati ”Uburyo dukorana n’itangazamakuru kugeza ubu, hari amakuru y’ibyaha biba byakozwe, itangazamakuru kuko rigera kure, hari igihe bamenya amakuru mbere yacu. Hari ayo twumvira ku maradio, ayo baduhamagara bakatubwira, bikadufasha gukurikirana mu maguru mashya, n’ibimenyetso bitarasibangana. Ubwo bufatanye rero nibwo dusaba ko bwashimangirwa kugirango turusheho gufatanya gukumira ibyaha”.

Urwego rw’ubugenzacyaha rurakora ubukangurambaga ku gukumira ibyaha, bukazamara ukwezi kose hazengurutswe intara zose n’umujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka