Abantu 1182 bari bafungiye muri za kasho ni bo barekuwe by’agateganyo mu rwego rwo kwirinda COVID-19

Igikorwa cyo kugenzura abagomba gufungurwa by’agateganyo, cyakozwe n’Ubushanjacyaha(NPPA),Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), cyarangiye ku wa gatatu tariki 08 Mata 2020 cyemeje ko abantu 1.182 bari bafungiye mu za sitasiyo za polisi hirya no hino mu gihugu bagomba kurekurwa by’agateganyo.

Abo ni abafunguwe i Muhanga. Abafunguwe bahawe impapuro zikubiyemo amabwiriza bazakurikiza
Abo ni abafunguwe i Muhanga. Abafunguwe bahawe impapuro zikubiyemo amabwiriza bazakurikiza

Icyo gikorwa cyo kumenya abagomba gufungurwa bari bakurikiranyweho ibyaha bito, cyamaze icyumweru, kikaba cyaratangiye tariki 01 Mata kirangira ku itariki ya 08 Mata 2020, ibyo bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abafungiye kuri za sitasiyo za polisi, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Uko gufungura bamwe mu mfungwa, byaje umunsi umwe mbere y’uko inkiko zitangira kuburanisha imanza zihutirwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko amabwiriza ajyanye no gukumira COVID-19, yatumye inkiko zidakora uko bisanzwe mu rwego rwo kwanga ko abantu bahurira hamwe ari benshi.

Nk’uko bitangazwa n’urwego rw’ubushinjacyaha (NPPA), abafunguwe ni abari bakurikiranyweho ibyaha bito bihanishwa igifungo kitarengeje amezi atandatu.

Bamwe bafunguwe bamaze gutanga amande, mu gihe abandi basabwe kuzajya bitaba ku biro by’ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru kugeza inkiko zongeye gutangira imirimo yazo uko bisanzwe.

Abafunguwe by’agateganyo ni abakoze ibyaha byoroheje nko kurwana mu kabari, kwiba, ihohotera ryo mu ngo ryoroheje bishobora gukurikiranwa bigakemurwa nta buranisha ribayeho.

Nk’uko Nkusi Faustin umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda abivuga, abakoze ibyaha bikomeye bagomba kuguma aho bafungiwe.

Yagize ati, “ N’abafunguwe by’agateganyo tuzakomeza kubagenzura, tunabakurikirane aho bari mu ngo iwabo, kugeza ubwo ibntu bizasubira mu buryo”.

Umwizerwa Chantal wari ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yishimiye iryo fungurwa ry’agateganyo kuko yumvaga ahangayikishijwe n’umwana we yasize hanze.

Yagize ati,“Nafunzwe nkekwaho kwiba mudasobwa igendanwa (laptop), nishimiye kuba mfunguwe by’agateganyo kuko nari nasize umwana mu rugo. Ni amahirwe ya kabiri mpawe ngo nsubire mu muryango wanjye.Ubwo bivuze ko bangiriye icyizere ko ntacika ubutabera ”.

“Nzajya nitaba ku biro by’ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru, nishimiye iki gikorwa”.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ‘NPPA’ bwibukije ko uzarenga ku mabwiriza agenga iryo fungurwa ry’agateganyo harimo kwitaba ku Bushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru, cyangwa gukora ibindi byaha, bizatuma bongera bagafatwa bagafungwa.

Gufungura bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye byabaye kuri za sitasiyo za polisi zo hirya no hino mu gihugu. Nko muri Kigali, mu Karere ka Gasabo hafunguwe 96 naho mu Karere ka Nyarugenge hakaba harafunguwe 155.

Mu Karere ka Musanze hafunguwe abagera ku 100, mu Karere ka Rubavu hafungurwa 61, mu Karere ka Karongi hafunguwe 72, mu Karere ka Rusizi hafunguwe 86, mu Karere ka Nyamagabe hafungurwa 31, mu Karere ka Muhanga hafunguwe 93, kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza muri Musanze hafunguwe 38, mu Karere ka Gicumbi hafunguwe 104, mu Karere ka Nyagatare hangurwa 113, mu Karere ka Ngoma hafungurwa 210, mu gihe mu Karere ka Huye hafunguwe 61.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko igikorwa cyo kureba abafungurwa by’agateganyo byakoranywe ubushishozi kugira ngo, hadafungurwa n’abakoze ibyaha bikomeye bateza ibibazo muri rubanda baramutse barekuwe.

Nk’uko bitangazwa n’Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable, abatarebwa n’iyo gahunda yo gufungurwa by’agateganyo ni abakurikiranyweho ibyaha bikomeye harimo kwica, gucuruza abantu, gufata abana ku ngufu, ruswa, gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza, ndetse n’abakurikiranyweho isubiracyaha.

Abafunguwe i Musanze barabyishimiye, bahabwa n'impapuro zibafungura
Abafunguwe i Musanze barabyishimiye, bahabwa n’impapuro zibafungura

Abakurikiranyweho ibyaha bagabanyijwe mu byiciro bitatu. Mu cyiciro cya mbere, abashinjacyaha bashyizemo abakoze ibyaha bikomeye nko kwica, gucuruza abantu, gufata abana ku ngufu, ruswa, gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza ndetse n’isubiracyaha.

Abari mu cyiciro cya mbere ntibazafungurwa by’agateganyo, ahubwo bazategereza iburanishwa inkiko zongeye gutangira akazi kazo.

Icyiciro cya kabiri kirimo abari ku rutonde rwakozwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Polisi na RIB bashobora kwishyura amande nyuma bagafungurwa ntibazanagaruke mu nkiko n’igihe zizaba zitangiye imirimo yazo.

Icyiciro cya gatatu, kigizwe n’urutonde rwakozwe n’Ubushinjacyaha, Polisi na RIB ruriho abantu bagomba gufungurwa by’agateganyo, bakazaburanishwa n’inkiko zifunguwe.

Icyo cyiciro cya gatatu, kigizwe n’abagore bafite abana, ingimbi, bafungurwa by’agateganyo nyuma y’uko bagenzuwe bikagaragara ko nta kibazo bateza mu muryango Nyarwanda.

Muri icyo cyiciro cya gatatu kandi harimo abafungiwe amakimbirane yo mu miryango n’ibindi byo kutumvikana bishobora gukemurwa no kwiyunga.Hari kandi abakurikiranyweho ibyaha ariko hakaba harabuze ibimenyetso bihagije.

Ibyo byo gufungura bamwe mu bari bafungiye kuri za sitasiyo za Polisi, byabaye mu gihe ku wa Kane tariki 09 Mata 2020 inkiko zatangiye kuburanisha zimwe mu manza hifashishijwe ikoranabuhanga (digitally), nyuma y’ibyumweru bitatu imirimo y’inkiko ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iryo buranisha ryifashisha ikoranabuhanga ryahereye ku manza zihutirwa. Kuburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga byatangiriye ku rukiko rw’ibanze rwo mu Karere ka Gasabo mu gihe urukiko rw’ibanze rwo mu Karere ka Kicukiro rutangira muri iki cyumweru gitangiye.

Nk’uko bivugwa na Mutabazi Harrison, umuvugizi w’inkiko, iryo buranisha rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ni kimwe muri gahunda zashyizweho mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za gereza.

Yagize ati, “Twagerageje ubu buryo, kandi twabonye bukora neza. Twabukoresheje muri Gasabo, tugiye kubukoresha no muri Kicukiro, nyuma bukazakoreshwa mu gihugu hose, ariko ubu twabaye duhereye muri Kigali ”.

Binyuze mu mashusho (video), abacamanza bicara mu rukiko rw’ikirenga mu gihe abakekwaho ibyaha bari imbere ya ‘camera’ kuri ‘Kigali Metropolitan Station’ bakajya bavugana n’abacamanza, ndetse n’abashinjacyaha. Gusa ngo uburyo ubona butaranoga neza. Gahunda yo kuguma mu ngo no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, irakomeje kugeza ku itariki 19 Mata 2020, igihe nikiramuka kitongerewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka