Abana batsinze ikizamini cya Leta mu cyiciro rusange bari muri iyo gereza ni batanu ari na ho bigiraga, na ho abarangije amashuri abanza ni 16.
Umuvugizi wa RCS, SIP Sengabo Hilary, avuga ko abo bana bose bazahita bajya mu ishuri ry’imyuga.
Agira ati “Abarangije icyiciro rusange bose bazakomereza mu ishuri ry’imyuga riri muri gereza, rikurikiranwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Myuga n’Ubumenyingiro (WDA). Dufitemo amashami atandukanye ku buryo buri wese azihitiramo irimunogeye rikaba ari ryo yiga”.
Muri iryo shuri ngo harimo ishami ry’amashanyarazi, ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ibijyanye n’amazi, gusudira no gushushanya.
SIP Sengabo kandi avuga ko icyo cyemezo abana bacyakiriye neza kuko bahawe amahirwe nk’abandi.
Ati “Abana bishimiye cyane ko bahawe amahirwe yo kwiga nk’abandi bana badafunze bari hirya no hino mu gihugu. Ikindi kandi bishimiye kuba baratsinze ikizamini cya Leta”.
Yongeraho ko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bari muri gereza biga ku buryo ntawuvutswa amahirwe ye.
Ati “Abagejeje igihe cyo kwiga bose kandi babishaka bariga. Abana bose bari muri gereza biga mu byiciro bitandukanye, udashaka kwiga iby’amashuri asanzwe yiga imyuga, buri wese akagerageza amahirwe ye”.
Mu mwaka w’amashuri ushize, abana bo muri gereza ya Nyagatare 16 batsinze icyiciro rusange bagiriwe imbabazi na Perezida wa Repuburika Paul Kagame, bahita bafungurwa bajya gukomeza amashuri yabo mu bigo bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|