Abana batewe inda n’abakoresha babo bagiye gufashwa gutanga ibirego

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegeranya urutonde rw’amazina y’abana batewe inda badakuze, kugira ngo abazitewe n’abakoresha babo bafashwe gutanga ibirego.

Ibyo bitangajwe nyuma y’uko bigaragaye ko hirya no hino mu gihugu hari abana batewe inda batarageza ku myana 18, bazitewe na ba shebuja babakoresha cyane cyane ababa mu mijyi n’Umujyi wa Kigali.

Mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ahagaragara abana baterewe inda mu mujyi wa Kigali, abaturage bavuga ko bigora abo bana kurega ababahohoteye kuko bahise birukanwa mu Mujyi wa Kigali kandi yenda abazibateye bakaba barimutse aho bari batuye.

Umwe mu bafashamyumvire mu nshuti z’umuryango avuga ko bibagora gukurikirana ibibazo by’abo bana, kuko ahanini usanga bavuga ko ababateye inda ari abakoresha babo bahise banabirukana.

Agira ati “Mwadufasha iki kugira ngo abana bagaragara hano baterewe inda mu Mujyi wa Kigali bakurikiranirwe ikibazo kuko abazibateye ntabwo tubazi kandi ntabwo twabona uko tubageraho, ngo abo bana barenganurwe”?

Avuga ko abo bana bagaragaza ko ababateye inda ubu bigoye kubatangira ibirego kuko ahanini bagiye bahita babirukana kandi bikaba bigoye kugera aho bari batuye ngo babarege.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bakekwaho ibyaha muri RIB, Njanwe Jean Marie Vianney, avuga ko icyaha cyo gusambanya abana gisaza nyuma y’imyaka 10 kandi hari kwigwa umushinga w’itegeko wagishyira mu byaha bidasaza, bityo ko umwana wese wasambanyijwe atarageza imyaka 18 agaterwa inda, ashobora gutanga ikirego kandi uwamusambanyije agakurikiranwa n’ubwo haba hashize imyaka isaga itanu.

Avuga ko abakobwa bato batewe inda mu Mujyi wa Kigali ariko bakaba barasubiye iwabo, bashobora gutanga ibirego igihe hari ibimenyetso birimo no kuba uwasambanyijwe yaratwaye inda, akaba afite umwana.

Avuga ko urwego rwa RIB rukorera hirya no hino mu gihugu ku buryo byoroshye gukorana Sitasiyo ku yindi, ukekweho icyaha agafatwa aho yaba aherereye hose mu gihugu.

Agira ati “RIB ikorera ahantu hose, umuntu uri i Kigali twamufata kandi agakurikiranwaho icyaha kabone n’ubwo uwo yahohoteye batakiri kumwe cyangwa batagituranye, kuko twebwe inzego zacu zirakorana kandi ndizera ko uwakoze icyaha twamufata akakiryozwa. Abayobozi bakore urutonde rw’amazina y’abo bana maze barudushyikirize kandi tuzabafata”.

RIB kandi yibutsa abana n’abandi bose bagiye gushaka akazi kwibuka kumeya imyirondoro y’abakoresha babo kuko byorohsya kubakoraho iperereza, kuko usanga abana hari igihe barengana kubera kwitiranya amazina y’abakekwaho ibyaha babashinja.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko n’ubwo uwateye umwana inda byoroshye kumukurikirana igihe hari abatangabuhamya bazi neza ko uwo mwana yaba yarakoze mu rugo runaka, agasaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo umwana wahohotewe arenganurwe ahabwe ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose abo bana nibafashwe babone uburyo bwo gutanga ibirego byabo Kandi abo bakoresha babo bakurikiranwe babihanirwe n’amategeko kbx ibyo sibyo

Ndayisaba Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka