Abakoze ibyaha ubutabera buzabasanga aho bazaba bari hose - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko abakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’Abanyarwanda ndetse n’ibindi byaha ibyo ari byo byose, ubutabera buzabasanga aho bazaba bari hose.

Perezida Kagame yabagejejeho ijambo mu buryo bw
Perezida Kagame yabagejejeho ijambo mu buryo bw’amashusho, avuga ko abakoze ibyaha bose ubutabera buzabasanga aho bari aho ari ho hose

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2020, ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2020-2021.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko kuburanisha no guca imanza z’aba banyabyaha bireba abakora mu rwego rw’ubutabera bose, kandi ko yizeye ko bafite ubushobozi bwo kuzica uko bikwiye.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyarwanda na bo bizeye ko abakora mu butabera ari inyangamugayo, kandi batazareka gusaba ko bahorana ubudakemwa, kuko ari ho imikorere y’urwego rw’ubutabera ishingiye.

Ati “Mugomba rero kuba inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa, ntimukwiye kuba inkomoko yayo. Aha ni ho imikorere y’uru rwego ikwiye gushingira, kugira ngo ikureho gukeka cyangwa kwibwira ko Abanyarwanda badahabwa ibibagenewe kandi bibakwiriye”.

Perezida Kagame yavuze ko umuhango w’uyu mwaka ubaye mu gihe u Rwanda n’isi yose bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ariko ko kitahagaritse imirimo y’inzego z’ubutabera, kuko inkiko zakomeje gukora hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida w
Perezida w’urukiko rw’Ikirenge Dr. Faustin Nteziryayo ageza ijambo ku bitabiriye umuhango

Yagize ati “Turishimira ko inkiko zakomeje gukora, imanza zigacibwa, bikaba bigaragaza agaciro ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga. Ikigomba gukorwa ni uko iyi mikorere mishya ikomeza, ubutabera bugakomeza gutangwa mu buryo bunoze kandi mu mucyo”.

Perezida Kagame kandi yashimye inama ngishwanama y’abunzi yashyizweho, mu rwego rwo gufasha ababuranyi gukemura ibibazo binyuze mu nama ntegurarubanza cyangwa mu bwunzi, avuga ko ije ari igisubizo mu butabera.

Ati “Turifuza ko Abanyarwanda barushaho gukoresha ubwo buryo bwo gukemura impaka n’amakimbirane binyuze mu bwumvikane. Bizagabanya ibirarane by’imanza n’izindi nshya zizanwa mu nkiko. Bijyanye kandi n’ibindi bisubizo twahisemo mu gukemura ibibazo byacu”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr. Faustin Nteziryayo, yagarutse ku nshingano nkuru z’urwego rw’ubucamanza, ari zo kurinda uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu, no gutanga ubutabera igihe habaye amakimbirane.

Yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza ushize wa 2019-2020, hibanzwe ku bikorwa birimo kwihutisha imanza hagamijwe kugabanya ibirarane no kugabanya igihe imanza zimara mu nkiko, kuzamura ubudakemwa bw’imanza zicibwa, guteza imbere ikoranabuhanga mu mikorere y’inkiko ndetse no kwimakaza ubunyamwuga n’ubudakemwa bw’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko.

Avuga ku buryo bwo gukemura ibibazo binyuze mu nama ntegurarubanza n’ubwunzi, Dr. Nteziryayo yagize ati “Biragaragara ko abagana inkiko batangiye kwiyunga bikorewe mu nama ntegurarubanza, kuko byatumye 6% by’abantu baje babashije kumvikana, naho imanza 897 zashoboye gukemuka mu nzira y’ubwunzi”.

Dr. Nteziryayo yavuze ko hazakomeza kubaho gukangurira ababuranyi kwitabira uburyo bw’ubwunzi, cyane cyane cyane mu manza mbonezamubano, iz’ubucuruzi n’iz’umurimo.

Yavuze ko nubwo imirimo y’ubucamanza yakomwe mu nkokora na Covid-19, hafashwe ingamba kugira ngo gutanga ubutabera bidahagagara. Mu gihe cya covid-19, ikoranabuhanga ryafashije mu gutanga ibirego, gutanga amakuru no mu kuburangisha.

Uurugero, hagati ya tariki ya 16 Werurwe na 31 Gicurasi 2020, igihe harimo gahunda ya guma mu rugo, hatanzwe ibirego birenga 14,675, haburanishwa imanza zirenga 2000 hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Dr. Nteziryayo yavuze ko urwego rw’ubucamanza rwahagurukiye kwimakaza imikorere y’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko irangwa n’ubunyamwuga n’ubudakemwa.

Yavuze ko abacamanza bagaragaweho amakosa n’ibyaha harimo n’ibya ruswa, bagejejwe imbere y’Inama Nkuru y’Ubucamanza, bamwe banafatiwe ibihano birimo no kwirukanwa.

Dr. Nteziryayo yavuze ko muri uyu mwaka w’ubucamanza wa 2020-2021, hazakomeza kwitabwa ku bikorwa byo kuzamura ubudakemwa bw’imanza zicibwa no kuzica ku gihe, kandi ko ubufatanye hamwe n’izindi nzego bakorana buzatuma ubutabera butangwa uko bikwiye, hagamijwe ko Abaturarwanda babana neza mu mahoro.

Perezida w
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin Nteziryayo

Mu mwaka w’ubucamanza wa 2019-2020, imanza zinjiye mu nkiko ni 75,188, zagabanutseho imanza 231 ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Imanza 17,975 zingana hafi na 24% by’imanza zisanzwe zinjiye, ni iz’ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Muri uyu mwaka ushize kandi haciwe imanza 76,349, ziyongereyeho 5% ugereranyije n’izaciwe umwaka wabanje.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka