Abajyanama ba Leta mu by’amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko

Abashinzwe kugira Leta inama mu by’Amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko, mu rwego rwo gufasha abayagenewe kuyumva.

Umuyobozi wa Serivisi ishinzwe kugira Leta inama mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST), David Furaha, avuga ko ubu abanyamategeko basabwa kujya bategura amategeko yose bakurikije imirongo ngenderwaho mu myandikire y’amategeko yatangajwe mu igazeti ya Leta kugira ngo arusheho kunoga no gusubiza ibibazo bihari.

Furaha avuga ko kugira ngo Amategeko bandika yumvikane mu bo agenewe, bagomba kuyandika bashingiye ku bushakashatsi no kubaza abo bireba.

Ati "Ikigamijwe ni ukugira imyumvire imwe ku buryo amategeko agiye kujya yandikwamo, kimwe mu byo uwateguye Itegeko agaragariza abazaritora, ni ukubereka ngo ’twagishije inama, twabajije abantu batandukanye ibitekerezo bafite dushaka gukemurira mu Itegeko."

Avuga ko uwateguye Itegeko aramutse atagaragaje ko habayeho ibiganiro n’abo bireba ku itegurwa ry’umushinga waryo, abashinzwe kuritora bashobora kubyanga cyangwa rigatinda gutorwa.

Avuga kandi ko icyari kigamijwe ari ukwirinda ko Amategeko ategurwa mu buryo bunyuranye bushobora kugora abayateguriwe kuyasoma no kuyumva.

Umujyanama wa Leta mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Rwibasira Joseph, avuga ko mu kwandika Amategeko bari basanzwe bafite politiki bagenderaho ariko itanditswe.

Ati "Wabikoraga ukurikije uko wabyize n’imikorere iriho, ariko noneho badusobanuriye ko inzego zose zigomba kurushaho guhuza imikorere."

Amategeko yose aba bajyanama ba Leta bategura bakanandika akubiye mu byiciro bitanu bahereye ku Itegeko Nshinga, rigakurikirwa n’amategeko ngenga agenga ibintu bikomeye byagenwe n’Itegeko Nshinga.

Hakurikiraho Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ndetse n’Amategeko asanzwe hagaheruka amabwiriza, ariko bigakorwa ku buryo nta kiri munsi kivuguruza icyo hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka